Irushanwa ryatangiye hitezwe abakobwa 70 ariko barindwi mu bari baratumiwe ntibabashije kujya muri Pologne bityo ubu Ingabire Habiba ahatanye na 63 bo ku migabane itandukanye.
Aba bakobwa uko ari 63 baheruka kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka buri wese mu ikanzu nziza yo gusohokana. Itsinda ry’abagize akanama gatanga amanota batoye ababerewe kurusha abandi gusa hanashyizweho icyiciro cy’itora ry’abakurikirana irushanwa biciye kuri Facebook kugira ngo hamenyekane uwa mbere.
Guha amahirwe Ingabire Habiba uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa hano ukanda Like ku ifoto ye ari mu ikanzu itukura bityo bikazamuhesha amahirwe yo kuba yaboneka muri batatu ba mbere bazahita binjira muri Top25 bazatoranywamo Miss Supranational 2017.
Kuri uyu wa Gatatu kandi abakobwa bose bakoze imyitozo yo kwitegura ibirori nyamukuru bizaberamo itora rya Miss Supranational muri Pologne[Poland]. Ubu bari kuri Horizont Resort
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo irushanwa ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa bakiriwe muri Pologne bahamara iminsi ibiri bahita bajyanwa mu gihugu cyo muri Repubulika ya Slovakia mu majyepfo.
Miss Supranational w’uyu mwaka azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017.
Kanda hano winjire ku ifoto ya Habiba uyikandeho LIKE bimuheshe amahirwe



































































Ibitekerezo 0