Irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro yaryo ya cyenda, rihuje abakobwa 70 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ari nabwo irushanwa ryatangiye ku mugaragaro abakobwa bose berekeje mu gihugu cyo mu majyepfo ya Pologne muri Repubulika ya Slovakia [mu birometero 547 uvuye aho aba bakobwa bari bacumbitse].

Muri Slovakia aba bakobwa bacumbikiwe muri hoteli ikomeye yitwa Horizon Resort. Mu minsi ibiri ya mbere batemberejwe bimwe mu bice nyaburanga bya Slovakia ndetse banakorana ibiganiro na Televiziyo ikomeye Polsat ari nayo itambutsa umunsi ku munsi ibikorwa bya Miss Supranational.

By’umwihariko, ku rubuga rw’iri rushanwa hatambutse inkuru ivuga ko benshi muri aba bakobwa bahataniye iri kamba batunguwe no kubona ku nshuro ya mbere igihugu cyuzuye urubura mu gihe iwabo basanzwe bamenyereye ubushyuhe.

Ingabire Habiba[ibumoso} ni we waserukiye u Rwanda
Ingabire Habiba[ibumoso} ni we waserukiye u Rwanda

Mbere yo gukora imyiteguro y’ibirori bizafungura ku mugaragaro iri rushanwa abakobwa bahawe umwanya bidagadura mu rubura mu nkike za hoteli Horizon Resort nyuma batemberezwa Umujyi wa Spisska Sobota.

Miss Supranational azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland].

Habiba Ingabire na mugenzi we wa Sudani y'Epfo ni ubwa mbere bari babonye urubura rungana gungana gutya
Habiba Ingabire na mugenzi we wa Sudani y'Epfo ni ubwa mbere bari babonye urubura rungana gungana gutya
Ingabire Habibah muri Slovakia
Ingabire Habibah muri Slovakia