Ibi birori byabimburiye indi myiyereko y’ibanze aba bakobwa bazakorera mu gihugu cya Slovakia mbere y’uko basubira muri Pologne[Poland] ahazabera ibirori nyamukuru byo gutoranya umukobwa ukwiye kwambikwa ikamba rya Miss Supranational 2017.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, kuri Horizont Resort buri mukobwa yari yihitiyemo umudeli umubereye. Uko ari 70 bahataniye iri kamba uyu mwaka biyeretse bwa mbere akanama nkemurampaka kanatangaga amanota mu kureba uburyo buri mukobwa atambuka ndetse n’uko aberwa n’ikanzu.
Ingabire Habiba waserukiye u Rwanda yiyerekanye mu ikanzu itukura iri mu zigezweho muri iki gihe zambarwa uhereye ku gice cy’amabere. Uyu mukobwa yagiye muri ibi birori nyuma y’igihe gito ikinyamakuru Missology kimushyize muri 20 ba mbere bashobora kuzatungurana mu irushanwa.

Irushanwa rya Miss Supranational ku nshuro yaryo ya cyenda, rihuje abakobwa 70 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’u Rwanda.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo irushanwa ryatangiye ku mugaragaro, abakobwa bakiriwe muri Pologne bahamara iminsi ibiri bahita bajyanwa mu gihugu cyo muri Repubulika ya Slovakia mu majyepfo.































































Photos: Bong Tan/Missology




Ibitekerezo 0