00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagati ya Kina Music, Super Level n’Ibisumizi ni nde uzegukana PGGSS III?

Yanditswe na

Hamenya Jonh Robert

Kuya 2 August 2013 saa 03:25
Yasuwe :

Ntibikiri uguhangana hagati y’abahanzi gusa, ahubwo byahindutse inzu zitunganya umuziki (label) ziri guhanganira kuzegukana igikombe mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.
Abahanzi Knowless na Dream Boyz babarizwa muri Kina, Urban Boyz na Mico bakabarizwa muri Super Level mu gihe Riderman we abarizwa mu Bisumizi. Aba bose mu bagaragaza ko uzegukana igikombe kizaba cyegukanywe na label akoreramo.
Mu biganiro bitandukanye bagirana, abahanzi babarizwa muri izi nzu zitunganya buri (…)

Ntibikiri uguhangana hagati y’abahanzi gusa, ahubwo byahindutse inzu zitunganya umuziki (label) ziri guhanganira kuzegukana igikombe mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III.

Abahanzi Knowless na Dream Boyz babarizwa muri Kina, Urban Boyz na Mico bakabarizwa muri Super Level mu gihe Riderman we abarizwa mu Bisumizi. Aba bose mu bagaragaza ko uzegukana igikombe kizaba cyegukanywe na label akoreramo.

Mu biganiro bitandukanye bagirana, abahanzi babarizwa muri izi nzu zitunganya buri wese aba ahamya ko iki gikombe kizataha mu maboko ya label akoreramo.

Yewe n’abafana b’aba bahanzi nabo buri wese aba agaragaza ko afite inyota ko iki gikombe cyataha mu nzu bashyigikiye.

Abakurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro bemeza ko uku guhangana no guharanira kwegukana igikombe kuri buri ruhande byazamuye cyane umuziki nyarwanda binaryoshya iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Wowe ubona ari iyihe label izegukana PGGSS III?

  • Ese ni Kina Music?
  • Ni Supel Level?
  • Ni Ibisumizi?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages