Aya ni amarushanwa akomeye cyane akurikirwa n’abantu benshi ku Isi bitewe n’impano zitangaje zigaragarizwamo. Habamo abaririmbyi b’amajwi atangaje baririmba abantu bakarira, abanyabufindo bakora ibiteye ubwoba birenze imitekerereze ya muntu.
Mu cyumweru gishize, hatangijwe umushinga w’irushanwa nk’iri ryiswe East Africa’s Got Talent, rizahuza abanyempano bo mu Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Kenya.
Iri rushanwa rateguwe n’ikigo cy’itangazamakuru gikomeye mu Karere cya Clouds Media Group, rikazajya ricishwa kuri televiziyo riyobowe n’Umunyarwenyakazi wo muri Uganda Anne Kansiime.
The Citizens yanditse ko hazabanza kuba amarushanwa muri ibyo bihugu bine, nyuma hagakurikiraho irushanwa nyamukuru rizahuza abatoranyijwe i Nairobi muri Kenya bagera ku 120.
Sosiyete yitwa Rapid Blue isanzwe ifite ubunararibonye mu gutunganya ibi biganiro niyo izakorana n’ibijyanye na East Africa’s Got Talent.
Buri gihugu mu bizitabira iri rushanwa kizatanga umuntu umwe mu bazaba bagize Akanama Nkempurampaka. Naho uzahiga abandi banyempano azahembwa ibihumbi $50 asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze muri gihugu azaba muri Gicurasi.
Iri rushanwa rije risanga andi atandukanye afasha abanyempano mu bihugu byo muri aka karere nka nka ArtRwanda-Ubuhanzi yo mu Rwanda, Bongo Star Search yo muri Tanzania n’andi.
Reba ubuhanga bwa Tokio Myers umwe mu begukanye Britain's Got Talent kubera impano ye ihambaye mu gucuranga Piano








Ibitekerezo 0