Iki ni igitaramo gitegurwa n’umunyamateka Kalisa Rugano mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubumwe n’amateka Abarundi n’Abanyarwanda basangiye.

Ni igitaramo kizaba ku wa 3 Werurwe 2023 mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda riri i Remera ahahoze ari KIE, kizibanda ku byivugo, Intore, imbyino n'ibindi.

Kizaba kirimo kandi amatorero atandukanye nka Ndangamuco ya Mutabaruka, Sango CET, Club Intwari, Club Himbaza, Olympe Niragira.

Kalisa Rugano avuga ko yahisemo gutegura ibi bitaramo nyuma yo gusuzuma ibyo yabonye mu myaka 35 yamaze i Burundi aho yageze ahunze afite 13 aza gusanga hari byinshi Abanyarwanda n’Abarundi bahuza bitagomba kwibagirana ndetse abakibyiruka bagomba kumenya bakanasigasira mu kunga ubumwe bw’ibihugu byombi.

Uyu musaza w’imyaka 77 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 1 Werurwe 2023 yasobanuye byinshi kuri ibi bitaramo ‘Kaze Rugamba’.

Ati “Ubundi Kaze Rugamba ni imbyino ifite amateka akomeye i Burundi no mu Rwanda ariko abenshi ntibazi icyo iri jambo rihatse. Iyi ni imbyino abanyarwanda babyinnye bakira Ntare Rugamba umwami w’i Burundi wari uje mu Rwanda, hari ku ngoma ya Mutara II Rwogera mu Rwanda.”

“Nagize amahirwe mbimbwirwa n’abakuru ndabimenya nanjye ngomba kubibwira abato bakabimenya, Abanyarwanda n’Abarundi muri kiriya gihe bari bamaze imyaka myinshi barwana nyuma baza gusanga nta wutsinda undi ngo amuganze gusa izi ntambara zatwaraga ubuzima bwa benshi ku mpande zombi.”

Nyuma abatware b’ibihugu byombi babonye ko ibyo nta mumaro bifite basanga icyo bapfana kiruta icyo bapfa batangiza icyo bise imimaro cyangwa amasezerano y’amahoro bahurira mu Twicarabami twa Nyaruteja ni mu Mudugudu wa Nyatuteja, Umurenge wa Nyanza wo mu Karere ka Gisagara.

Kalisa Rugano yakomeje agira ati “Iki gitaramo gifite aya mateka twifuza ko yatubera imbarutso ishobora gutuma dukomeza kubaka amahoro. Njye ndabyina mvamo ariko narabyaye niyo mpamvu ngomba kubiraga mwe mukiri bato, muzarwanire amahoro mwange icyica abana, abagore, abasore n’abandi kibe ikizira, ibi ni uburyo bwo kwereka abato ko hari byinshi bihuza ibihugu byombi bakirinda ibi batanya.”

Iki gitaramo cya kabiri kibaye nyuma y’ubusabe bwa benshi bitabiriye icya mbere bifuje ko iki gitaramo cyakomeza kandi kikabaho inshuro nyinshi mu mwaka.

Kuri iyi nshuro ya kabiri kwinjira ni 20000Frw mu myanya y’icyubahiro, 10000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw ku banyeshuri.

Ushaka kumenya byinshi ku masezerano yo “mu Twicarabami twa Nyaruteja” wanyura hano

Kurikira uko byari byifashe mu gitaramo cya mbere ‘Kaze Rugamba’

Niyonzima Yannick na Nzoyisaba Omer bavuga ko hari byinshi bigira kuri Kalisa Rugano bahize gukomeza ibikorwa yatangiye byo gusigasira umuco n'indangamuco by'Abanyarwanda n'Abarundi
Niyonzima Yannick na Nzoyisaba Omer bavuga ko hari byinshi bigira kuri Kalisa Rugano bahize gukomeza ibikorwa yatangiye byo gusigasira umuco n'indangamuco by'Abanyarwanda n'Abarundi
Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari, avuga ko ari amahirwe bagize yo gukorana Kalisa Rugano azabafasha gukomeza gutegura ibikorwa biteza imbere umuco, no gusigasira amahoro mu bihugu byombi
Nzoyisaba Omer wo muri Club Intwari, avuga ko ari amahirwe bagize yo gukorana Kalisa Rugano azabafasha gukomeza gutegura ibikorwa biteza imbere umuco, no gusigasira amahoro mu bihugu byombi
Nyuma yo gusanga hari byinshi mu mateka n'umuco Abanyarwanda bahuza n'Abarundi, Kalisa Rugano yahisemo gutegura ibitaramo yise 'Kaze Rugamba'  ijambo rifite amateka akomeye hagati y'ibihugu mbyombi ariko bamwe batazi