Uyu munyamuziki avuga ko mu 2014 ubwo yari ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yagize igitekerezo cyo gushaka umwihariko mu byo akora yigira inama yo guhera ku muziki gakondo ndetse n’ubundi bwoko bw’injyana ziri mu bice bitandukanye by’igihugu.

Methuselah Water Sax yatangarije IGIHE ko yahuje umuziki gakondo, uwo ku Nkombo n’injyana zo mu mahanga akarema umuziki mushya yise ‘Nkombo Fusion’.

Ati “Ni umuziki gakondo yacu ivanzemo injyana zitandukanye ziba mu bice bitandukanye mu Rwanda nko ku Nkombo ndetse no hanze yarwo.”

“Urugero nafashe Ikinimba, Gusama, Igishakamba n’umushagiriro mbivanga n’umuziki wo ku Nkombo bibyara ikintu kimwe nongereyeho Jazz, Funk na Blues.”

“Ibyo byose byabyaye ijyana imwe nyita Nkombo Fusion Music Style, ni ijyana buri wese azishimira kuko bizaba bikuza ijyana z’iwacu mu Rwanda.”

Mu guhuza ubu bwoko bw’umuziki uyu muhanzi yunganiwe n’abarimo Ben Gipeti, Mighty Popo, Murenzi n’abandi.

Uyu musore avuga ko amaze imyaka icyenda atunganya ubu bwoko bushya bw’umuziki yahimbye yicaye ku mugezi wa Sebeya.

Nyuma yo kuwonoza neza yiyemeje kuwumurikira abaturarwanda mu gitaramo azakorera kuri L’Espace Kacyiru ku wa 16 Kamena 2023.

Water Sax ni umwe mu banyeshuri bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye mu Karere ka Muhanga akaba yarasoje amasomo mu 2017.

Uyu musore amenyerewe mu gucurangisha Saxophone, igikoresho cyavumbuwe na Adolphe Sax mu 1840.

‘We Born To Cry’ imwe mu ndirimbo za Water Sax Methuselah

‘Suko’ – Water sax Methuselah

Water Sax Methuselah agiye kumurika injyana nshya yakomoye ku ndirimbo n’umuziki wo ku Nkombo
Water Sax Methuselah agiye kumurika injyana nshya yakomoye ku ndirimbo n’umuziki wo ku Nkombo