Ibi birori bya Shyuha Festival Edition 3 bizagaragaramo udushya twihariye ku bakunda imodoka na moto, bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 kuri Stade Amahoro i Remera. Kwinjira bizaba ari 5 000 Frw.
Kate Gustave Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru muri iki gikorwa, yavuze uyu mwaka utandukanye n’indi yatambutse bitewe n’udushya dutandukanye twateguwe.
Ati “Uyu mwaka ni agashya kuko nibwo habonetse abantu benshi bitabiriye kuzerekana ibinyabiziga byabo, imodoka zariyongereye zigera ku 110. Ntabwo ari ibintu byari bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko hazagaragaramo imodoka yahawe ibirango (plaque) bwa mbere mu Rwanda.
Ati “Hazagaragaramo n’imodoka yahawe Plaque bwa mbere mu Rwanda mu ziriho ubu, ya RAA001 yo mu bwoko bwa Benz. Hazagaragaramo n’imodoka zihenze kurusha izindi mu Rwanda.”
Yavuze ko impamvu bimuriye iri serukiramuco kuri Stade Amahoro ari mu rwego rwo kwagura ikibuga ryaberagaho dore ko n’ibinyabiziga byiyongereye.
Uretse ibi kandi biteganyijwe ko Polisi y’u Rwanda ishobora kuzafasha mu gutanga imihanda imwe muri Kigali hakaberaho akarasisi k’imodoka zerekeza kuri Stade Amahoro.
Hitezwe ko abatwara imodoka baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze kwiyandikisha harimo abanya-Afurika y’Epfo, Abakomoka muri RD C



















TANGA IGITEKEREZO