Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2015.
Mu bahembwe harimo Sandra Ruzibiza washinze konti (Account) ya @my250tweets, Ellis Bahati ukunda guhanga hashtags zinyuranye, Usher Komugisha wagaragaye nk’umunyamakuru mwiza wa siporo naho Thierry Kevin Gatete ahembwa nk’umwe mu ba ’Blogger’ wigaragaza cyane.
Aba basore n’inkumi uko ari bane bahembwe mudasobwa zakorewe mu Rwanda ndetse bishimiye ibi bihembo kuko byabagaragarije ko akazi bakora hari icyo kabamarira n’Abanyarwanda muri rusange.
Iki gikorwa cyiswe cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, wabonaga benshi bizihiwe dore ko bagiye bamenyenya n’abantu bari baziranye ku mbuga nkoranyamabaga ariko bataziranye imbona nkubone.
Urubyiruko rwishimiye umusaruro w’ikoranabuhanga ndetse banishimira by’umwihariko umusaruro izi mbuga zagize mu burwayi bw’umunyamakuru Edmund Kagire na we ubwe washimangiye ko byamufashije.
Rwabigwi Gilbert umwe mu bateguye uyu munsi, mu ijambo rye yashimiye abantu bose bitabiriye iki gikorwa abasaba gukomeza kurushaho kubyaza umusaruro imbuga nkoranyamabaga.
Yagize ati “Abanyarwanda bakoresha Twitter bamaze kwiyongera, ariko urubyiruko nitwe benshi, dukwiriye gukomeza kubyaza umusaruro izi mbuga nkoranyambaga ari na ko twiteza imbere.”
Iki gikorwa cyasojwe no gutaramirwa n’abahanzi Mike Kayihura na DJ Pius wo mu itsinda rya Two4ReaL.



















TANGA IGITEKEREZO