Aba bahanzikazi babiri Madonna yasomanye na bo ni Britney Spears na Christina Aguilera. Iki ni gikorwa cyavugishije benshi kugeza uyu munsi ku buryo bamwe bacyibaza ku nkomoko yacyo.
Byaje gutangazwa ko Jennifer Lopez yagombaga kuba ari muri aya mashusho akaza gusimbuzwa Christina Aguilera ku munota wa nyuma muri ibi birori byabereye mu nyubako ya Radio City Hall mu mujyi wa New York.
Ni bimwe mu byashyizwe hanze na Van Toffler wahoze ari umuyobozi wa MTV, wavuze ko bari bapanze ko iki gikorwa aricyo kiza gufungura ibi birori byo gutanga ibi bihembo.
Mu kuganiro yagiranye na Rolling Stone, Van Toffler yavuze ko bahaye Madonna umwanya wo gutegura urubyiniro basanga yatumiye Jennifer Lopez, Britney Spears na Missy Elliott abasaba gufatanya na we ariko birangira Jennifer ataje kubera izindi gahunda yari ahugiyemo.
Madonna yababwiye ko yari yahisemo Britney Spears na Jennifer Lopez kuko bari ababyinnyi beza kuri we kandi bakiri bato kandi bagezweho.
Jennifer Lopez wari ugezweho mu ndirimbo “Jenny from the Block” ntiyabonetse kubera ko yari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime “Shall We Dance?” muri Canada.
Madonna yari yateguye urubyiniro rw’abantu bane ku buryo atari kubasha gutarama neza uyu mubare utuzuye.
Nyuma yo kubona ko Jennifer Lopez abuze Madonna yamusimbuje Christina Aguilera, gusa uyu muyobozi wa MTV yari afite impungenge ku migendekere y’iki gikorwa cya Madonna.
Gahunda yabo yo kwitoza uko bazitwara ku rubyiniro yagizwe ibanga rikomeye nubwo Beth McCarthy-Miller umuyobozi w’ibiganiro bya televiziyo yinjiye aho ibi bikorwa byaberaga akibonera ibizakorwa byose harimo n’uku gusomana.
Ubwo ibirori byari birimbanyije Justin Timberlake wakundanaga na Britney Spears yamenye ibigiye kuba ashaka kubyitambika ariko ikipe ireberera inyungu za Madonna imubera ibamba.
Nyuma y’ibi birori benshi bagurutse kuri uku gusomana bibasira Madonna bamubwira ko ashaje atari akwiriye gukora ibintu nk’ibi asomana n’abana bato.
MTV na yo yibasiwe bikomeye kubera ayo mashusho agaragaza umugore w’imyaka 45 asomana na bagenzi be arusha imyaka 23.
Christina Aguilera agaruka kuri ibi yavuze ko abantu benshi bitaye ku gusomana kwa Madonna na Britney Spears cyane bakamwiregangiza ndetse bibagirwa ko na Missy Elliott yari ahari.
Madonna ubwo yitabiraga ubukwe bwa Britney Spears mu 2022 yasomanye n’uyu muhanzikazi bivugwa ko babikoze bashaka kongera kubyutsa igikorwa bahuriyemo mu 2003 muri MTV Awards.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!