00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe icyatumye Jennifer Lopez atagaragara ku rubyiniro Madonna yasomaniyeho na Britney Spears

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 August 2023 saa 03:26
Yasuwe :

Mu myaka 20 ishize mu birori bitangirwamo ibihembo bya MTV Awards 2003, nibwo habaye igikorwa kitazibagirana mu mateka y’umuziki ugezweho, ubwo Madonna wari ufite imyaka 45 yasomanye n’abagore babiri ku rubyiniro bose yarushaga imyaka 23.

Aba bahanzikazi babiri Madonna yasomanye na bo ni Britney Spears na Christina Aguilera. Iki ni gikorwa cyavugishije benshi kugeza uyu munsi ku buryo bamwe bacyibaza ku nkomoko yacyo.

Byaje gutangazwa ko Jennifer Lopez yagombaga kuba ari muri aya mashusho akaza gusimbuzwa Christina Aguilera ku munota wa nyuma muri ibi birori byabereye mu nyubako ya Radio City Hall mu mujyi wa New York.

Ni bimwe mu byashyizwe hanze na Van Toffler wahoze ari umuyobozi wa MTV, wavuze ko bari bapanze ko iki gikorwa aricyo kiza gufungura ibi birori byo gutanga ibi bihembo.

Mu kuganiro yagiranye na Rolling Stone, Van Toffler yavuze ko bahaye Madonna umwanya wo gutegura urubyiniro basanga yatumiye Jennifer Lopez, Britney Spears na Missy Elliott abasaba gufatanya na we ariko birangira Jennifer ataje kubera izindi gahunda yari ahugiyemo.

Madonna yababwiye ko yari yahisemo Britney Spears na Jennifer Lopez kuko bari ababyinnyi beza kuri we kandi bakiri bato kandi bagezweho.

Jennifer Lopez wari ugezweho mu ndirimbo “Jenny from the Block” ntiyabonetse kubera ko yari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime “Shall We Dance?” muri Canada.

Madonna yari yateguye urubyiniro rw’abantu bane ku buryo atari kubasha gutarama neza uyu mubare utuzuye.

Nyuma yo kubona ko Jennifer Lopez abuze Madonna yamusimbuje Christina Aguilera, gusa uyu muyobozi wa MTV yari afite impungenge ku migendekere y’iki gikorwa cya Madonna.

Gahunda yabo yo kwitoza uko bazitwara ku rubyiniro yagizwe ibanga rikomeye nubwo Beth McCarthy-Miller umuyobozi w’ibiganiro bya televiziyo yinjiye aho ibi bikorwa byaberaga akibonera ibizakorwa byose harimo n’uku gusomana.

Ubwo ibirori byari birimbanyije Justin Timberlake wakundanaga na Britney Spears yamenye ibigiye kuba ashaka kubyitambika ariko ikipe ireberera inyungu za Madonna imubera ibamba.

Nyuma y’ibi birori benshi bagurutse kuri uku gusomana bibasira Madonna bamubwira ko ashaje atari akwiriye gukora ibintu nk’ibi asomana n’abana bato.

MTV na yo yibasiwe bikomeye kubera ayo mashusho agaragaza umugore w’imyaka 45 asomana na bagenzi be arusha imyaka 23.

Christina Aguilera agaruka kuri ibi yavuze ko abantu benshi bitaye ku gusomana kwa Madonna na Britney Spears cyane bakamwiregangiza ndetse bibagirwa ko na Missy Elliott yari ahari.

Madonna ubwo yitabiraga ubukwe bwa Britney Spears mu 2022 yasomanye n’uyu muhanzikazi bivugwa ko babikoze bashaka kongera kubyutsa igikorwa bahuriyemo mu 2003 muri MTV Awards.

Britney Spears, Madonna na Christina Aguilera ubwo bari ku rubyiniro mu birori bitanga ibihembo bya MTV Video Music Awards mu 2003
Aba bahanzikazi bamaze ibyumweru bitatu bitoza uko bazitwara ku rubyiniro nyuma yo kubona ko Jennifer Lopez abuze
Madonna nyuma yo gusomana na Britney Spears yakurikijeho Christina Aguilera biteza impaka zikomeye
Jennifer Lopez yagombaga kuba ari muri iki gikorwa ariko ibikorwa byo gufata ashusho ya filime “Shall We Dance” bituma ataboneka
Van Toffler washyize hanze amabanga y'uko iki gikorwa cyagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages