00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe icyatumye Madonna ajyanwa mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 July 2023 saa 10:27
Yasuwe :

Mu minsi ishize Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone yajyanywe mu bitaro igitaraganya ndetse asubika ibitaramo bizenguruka Isi mu buryo butunguranye dore ko hari bamwe mu bafana be bari bamaze kugera muri Canada aho yagombaga gutaramira ku wa 15 Nyakanga 2023.

Ni ibintu byazamuye urujijo rukomeye mu bakunzi b’uyu muhanzikazi w’imyaka 64 ndetse hari bamwe bakomeje kwibaza icyabaye kuri we.

Madonna yarembye ku wa 24 Kamena 2023 ajyanwa mu bitaro i New York huti huti nyuma yo kubona ko ibice by’umubiri we bitari gukora.

Uyu muhanzikazi yahise ahabwa imiti ya Narcan (Naloxone) ihabwa umuntu wakoresheje imiti myinshi cyangwa ibiyobyabwenge bikabije.

Abari hafi ya Madonna bari bazi ko arwaye ariko ntibatekerezaga ko biri ku rwego rukomeye ku buryo yashyirwa mu ndembe.

Nubwo uyu muhanzikazi yahawe imiti ihabwa abakoreshejeje ibiyobwenge byinshi abajyanama be ntibatangaje uburwayi yaba arwaye.

Umwe mu bajyanama be witwa Guy Oseary yavuze ko uyu muhanzikazi hari bacteries zamwinjiye mu mubiri bigatuma amara iminsi mu bitaro mu cyumba cy’indembe gusa ari kugenda yoroherwa.

Guy Oseary akomeza avuga ko nubwo Madonna yasezerewe mu bitaro gusa akeneye kubanza akaruhuka mbere y’uko asubira mu bitaramo bizenguruka Isi ari gukora ku nshuro ya 12 mu myaka 40 amaze mu muziki.

Madonna uheruka kujyanwa mu bitaro igitaraganya yasabwe kubanza kuruhuka bihagije nyuma yo gusezererwa
Madonna afite ibitaramo bizenguruka Isi ari gukora mu kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages