Ni ibintu byazamuye urujijo rukomeye mu bakunzi b’uyu muhanzikazi w’imyaka 64 ndetse hari bamwe bakomeje kwibaza icyabaye kuri we.
Madonna yarembye ku wa 24 Kamena 2023 ajyanwa mu bitaro i New York huti huti nyuma yo kubona ko ibice by’umubiri we bitari gukora.
Uyu muhanzikazi yahise ahabwa imiti ya Narcan (Naloxone) ihabwa umuntu wakoresheje imiti myinshi cyangwa ibiyobyabwenge bikabije.
Abari hafi ya Madonna bari bazi ko arwaye ariko ntibatekerezaga ko biri ku rwego rukomeye ku buryo yashyirwa mu ndembe.
Nubwo uyu muhanzikazi yahawe imiti ihabwa abakoreshejeje ibiyobwenge byinshi abajyanama be ntibatangaje uburwayi yaba arwaye.
Umwe mu bajyanama be witwa Guy Oseary yavuze ko uyu muhanzikazi hari bacteries zamwinjiye mu mubiri bigatuma amara iminsi mu bitaro mu cyumba cy’indembe gusa ari kugenda yoroherwa.
Guy Oseary akomeza avuga ko nubwo Madonna yasezerewe mu bitaro gusa akeneye kubanza akaruhuka mbere y’uko asubira mu bitaramo bizenguruka Isi ari gukora ku nshuro ya 12 mu myaka 40 amaze mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!