00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko Meghan Markle yasuye u Rwanda mu 2016 yabanje gushyiraho amananiza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 November 2025 saa 10:14
Yasuwe :

Umwanditsi w’Ibitabo wo mu Bwongereza, Tom Bower, yongeye kugaragaza uko umukinnyi wa Filime akaba n’umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, Meghan Markle, mu 2016 yagiye mu Rwanda yabanje gushyiraho amananiza agamije kwimenyekanisha nk’umuntu ukunda ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe yari mu bikorwa bya World Vision bakoranaga.

Icyo gihe Meghan Markle yasabye guhabwa itike y’indege y’abanyacyubahiro ‘First class’, akajyana n’itsinda rye rizajya rimukorera ’makeup’ n’abamwambika ndetse n’abafata amashusho bihariye.

Mu ntangiriro za 2016, Meghan, wari umukinnyi wa filime muri Suits, yemeye kugaragara mu mashusho agaragaza ibikorwa bya World Vision yakoreraga mu Rwanda mu kubaka inzu no kugeza amazi meza mu baturage bo mu cyaro.

Umwanditsi Tom Bower mu gitabo cye Revenge cyasohotse mu 2023, yagaragaje ko Meghan atari yitaye gusa ku bikorwa by’ubutabazi, ahubwo yari anashishikajwe no kwiyamamaza.

Avuga ko uko yafotorwaga yicaranye n’abana b’Abanyarwanda, yahitaga ahindura imyambaro mu gihe gito kugira ngo afate andi mafoto.

Bower yavuze ko Meghan yemeye kugaragara muri iyo filime mu gihe cy’iminota 30 gusa nyuma yo guhamagarwa, ariko ahita atanga urutonde rw’ibyo asaba harimo amatike y’indege mu myanya y’icyubahiro (first-class) ndetse agomba kujyana n’umufotozi w’umwuga w’Umunya-Canada, Gabor Jurina ndetse n’umukozi ushinzwe kumutunganya imisatsi n’uburanga, Michael Goyette.

Izi ngingo, nk’uko Bower abivuga, zatumye umushinga ukoresha amafaranga menshi cyane ku buryo umuyobozi w’umushinga, Brenda Surminski, yahise areka gukorana na Meghan kubera ikiguzi cyari cyarenze ubushobozi bw’abo bakoranaga.

Surminski nyuma yavuze ko “bitangaje cyane kubona umuntu akoresha icyaro cy’Abanyafurika gikennye nk’aho ari aho gufotorerwa,” ashimangira ko Meghan yari yateguye urugendo mu buryo bwo kwigaragaza nk’umunyabuntu.

Bower anavuga ko uko Meghan yabonye umwanya muri World Vision bitaturutse ku bushobozi bwe cyangwa izina yari afite, ahubwo ari ku mubano yari afitanye n’umuyobozi witwa Matt Hassell, wakoranye na we muri gahunda ya UN Women mu 2015.

Hassell, nk’uko Bower abivuga, yari yarabanje kumufata nk’umuntu ushaka kugenzura byose, ariko nyuma aza kumugirira ubwuzu maze amwemerera kuzamurwa nk’umwe mu bazagaragara muri gahunda ya World Vision.

Lara Dewar, wari ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri World Vision Canada kandi akunda filime Suits, yakiriye Meghan yishimye.

Nyuma y’iminota mike y’ikiganiro kuri telefone, Meghan yemeye kuzajya mu Rwanda muri uwo mushinga, nk’uko Bower abivuga, mu rwego rwo kwiyumva nk’utsinze nyuma y’uko UN Women yamwangiye kumuhuza na Emma Watson no kumugira “UN Ambassador”.

Nyuma yo kwirukanwa muri UN Women, Meghan yahise afata icyemezo cyo kwitabira ibikorwa bya World Vision nk’ambasaderi mpuzamahanga.

Mbere y’urugendo rwe, Surminski yahawe urutonde rurerure rw’ibyo Meghan asaba birimo kwishyurwa no kujyana n’itsinda ry’abamufasha kwiyitaho. Meghan yabwiye abateguraga uruzinduko ko “Michael ari we wenyine ushobora gutunganya imisatsi yanjye y’Abirabura,” bituma umushinga urushaho guhenda.

Ubwo bageraga mu cyaro mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Bower avuga ko Meghan yagiye gufotorerwa amasaha menshi na Jurina, ahindura imyenda buri gihe nyuma yo gufotorwa n’abana.

Lara Dewar yavuze ko Meghan “yagaragazaga urukundo n’ubwiyoroshye,” ariko Surminski yavuze ko byose byari ibikorwa byo kwiyerekana kurusha kwita ku bikorwa by’ubutabazi.”

Nyuma yo gusubira muri Toronto, Meghan yateguye ibirori by’ubugiraneza muri Lumas Gallery, aho yerekanye ibihangano abana b’Abanyarwanda bakoze mu rwego rwo gushaka inkunga yo kubaka indi miyoboro y’amazi. Ibyo birori byitabiriwe n’inshuti ye Jessica Mulroney byakusanyije hafi £9,000 ariko birangirira aho.

Umufotozi Gabor Jurina nyuma yashyize ayo mafoto ku rubuga rwe, Bower avuga ko yaje guhinduka ay’agaciro nyuma y’amezi umunani Meghan atangiye kugaragara hamwe na Prince Harry.

Izi nkuru zongeye kuvugwa muri ibi bihe World Vision UK iri mu byo gushinjwa ivangura.

Abakozi bayo ba kera n’abo muri iki gihe bavuze ko abashinzwe abakozi bajyaga baserereza, amazina y’abakozi b’Abirabura, bakabavanga cyangwa bakabigana mu majwi. Hari n’abagore bavuze ko bajyaga basuzugurwa mu nama.

Komisiyo ishinzwe imiryango y’ubugiraneza mu Bwongereza (Charity Commission) yemeje ko yakiriye “raporo y’ikibazo gikomeye” iturutse muri World Vision, ariko ivuga ko itaratangira iperereza.

Umuvugizi wa World Vision ishami ryo mu Bwongereza yavuze ko ibyo birego ari ibinyoma, byatangajwe n’abantu bake bahoze bakora muri World Vision ariko basezerewe ubwo hashyirwagaho impinduka mu mikorere.

Yongeyeho ko uwo muryango ufite amategeko akomeye yo gukemura ibibazo by’abakozi kandi wiyemeje gukomeza gufasha abana barenga miliyoni ku isi bafite inzara, ubukene n’ibibazo by’umutekano.

Meghan Markle yagize umwanya wo kwifotozanya n'abana batandukanye
Meghan Markle yagiye ahura n'abana batandukanye
Ubwo yari mu Rwanda yishimanaga n'abana
Urugwiro rwa Meghan Markle rwagaragajwe nk'uburyo bwo kwigaragaza nk'umuntu ukunda ibikorwa by'ubugiraneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages