Ibi bivugwa mu gitabo gishya cyanditswe na Jeff Pearlman, cyitwa “Only God Can Judge Me: The Many Lives of Tupac Shakur”, kivuga byinshi ku buzima bwa Tupac bwari bwuzuyemo impaka n’amagambo.
Pearlman asobanura ko ubwo bakinaga filime ‘Poetic Justice’, Janet Jackson yari umuntu w’umunyamwuga cyane, mu gihe Tupac we yakundaga kwitwara uko ashatse, rimwe na rimwe akajya aho bakiniraga atinze cyangwa atabanje gutegura neza.
Mbere y’uko bakina agace basomana, bivugwa ko Tupac yakundaga kuvuga “ku minwa ishamaje ya Janet Jackson” ibyo bikaba byarakomerekeje uyu muhanzikazi wari kumwe na René Elizondo Jr. bakundanaga icyo gihe.
Umwe mu bakoze kuri iyo filime, Steve Nicolaides, yabwiye Pearlman ko Janet yamuhamagaye mu cyumba cye akamusaba ko Tupac yasuzumwa SIDA mbere yo gukina ako gace basomana, kuko “atatashoboraga gusangira amacandwe n’umuntu atizeye ko ari muzima kandi usukuye.”
Tupac ngo yamaganye ibyo yasabwaga, ndetse yanga kwipimisha burundu.
Nicolaides yavuze ko atigeze afata nabi icyifuzo cya Janet Jackson, kuko icyo gihe icyorezo cya SIDA cyari ikiri icyorezo gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi Tupac yari afite isura y’umusore usabana cyane n’abagore benshi.
Nyuma aba bombi baje kugaragara muri filime basomana, ariko mu buryo bwifashishijwe n’abayitunganyije butabangamiye umwe muri aba kandi ku barebye filime bakabona ari ibya nyabyo.
Nubwo ubwo bwumvikane buke bwabayeho, filime ‘Poetic Justice’ yarakunzwe cyane mu ruhando rwa sinema, yinjiza miliyoni 27 z’Amadolari. Ubu ni imwe mu zifitiwe urukundo n’abakunzi ba sinema n’abakunzi ba Tupac.
Igitabo “Only God Can Judge Me: The Many Lives of Tupac Shakur” kirimo byinshi ku buzima, umwihariko n’amabanga menshi y’uyu muhanzi wagize izina rikomeye muri muzika ya Hip-Hop.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!