Yaguzwe na na sosiyete y’Abanyamerika ya E.l.F (Eyes, Lips and Face) isanzwe izobereye mu bijyanye no gukora ibirungo by’ubwiza.
Ni ryo shoramari rikomeye E.l.F ikoze, nyuma y’aho mu 2023 yari yaguze ‘Naturium’ na yo ikora ibijyanye no kwita ku ruhu agera kuri miliyoni 355$.
Rhode yashinzwe mu 2022 aho bivugwa ko yagurishije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 212$ ubwo yari igitangira.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, yari yatangaje ko ibicuruzwa byayo bigiye kujya bicururizwa ahantu hatandukanye nko mu maduka ya Sephora Stores yo mu Majyaruguru ya Amerika no mu Bwongereza ya
Nubwo iyi sosiyete yagurishijwe, Hailey Bieber azakomeza kuyibera umuyobozi ushinzwe guhanga udushya.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yavuze ko yishimiye indi ntambwe iyi sosiyete yari iye yateye.
Ati “Ubufatanye bwacu na E.l.F Beauty buvuze amahirwe adasanzwe mu kuzamura no kongerera imbagara ubushobozi bwacu, kugira ngo tugere kuri benshi. Twifashishije ibicuruzwa bifite udushya n’umwihariko ndetse no kwaguka tuzabikwirakwiza ku Isi yose.”
E.l.F yaguze Rhode yatangaje ko yatanze miliyoni 800$ mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu migabane, andi miliyoni 200$ yasigaye ikazayishyura bitewe n’uko Rhode izinjiza, mu myaka itatu iri imbere.
Biteganyijwe ko ibijyanye n’aya masezerano byose bizasozwa nyuma y’uyu mwaka.



Ibitekerezo 0