00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakinwe umukino w’umutima w’ingabo! Ibihame by’Imana byatangije ‘Mutarama Turatarama’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 January 2024 saa 09:24
Yasuwe :

Itorero Ibihame by’Imana, byakumbuje abitabiriye igitaramo ‘Mutarama Turatarama’, umuco w’ubutwari no kwitangira igihugu waranze abanyarwanda bo hambere.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024 mu ihema rya Camp Kigali, cyahurije hamwe abakunzi b’injyana gakondo, umuco n’amateka n’abaryoherwa n’imbyino gakondo z’iri torero.

Kuva ku isaha ya saa moya z’umugoroba, aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro muri iri hema ryari ryarimbishijwe nk’urukari rwa kera, rutatswe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo insakazamashusho n’ibindi.

Uretse gufata ibyicaro, hari abandi bari batangiye gushikura intongo z’inka zari ziri kotswa, abandi baminina agatama, imitobe n’ibindi byo kunywa bitandukanye byari byateguwe.

Iri torero ryinjiye ku rubyiniro ritegerejwe cyane, ryanzikiye ku mukino ‘Umutima w’Ingabo’ ugaruka ku bigwi by’abami baguye imbibi z’u Rwanda n’isano yabaga hagati y’indwanyi n’intore.

Waryoheye abitabiriye umunsi wa mbere w’iki gitaramo kizamara iminsi itatu, wakinwe mu byiciro bitatu bitandukanye birimo igice cya mbere kigaruka ku musaza uzuka akaza kubarira abariho ibigwi by’imitwe y’ingabo yagiriye umumaro u Rwanda.

Uyu musaza ngo akizuka aganiriza abo asanze ku butwari bwaranze umutwe w’ingabo w’Abanyensanga washinzwe n’umwami wa mbere w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana.

Iki gice cya mbere kandi, kigaruka ku bigwi by’umutwe w’ingabo w’Abatsindiyingoma washinzwe n’Umwami Kigeli I Mukobanya, ukarwana urugamba rwa mbere rwo kwagura Urwa Gasabo rwaje kuvamo u Rwanda.

Igice cya mbere cyasojwe n’ibigwi by’ingabo z’Ibisumizi zari iz’umwami Kigeli IV Rwabugili, akaba ari nazo zarwanyije ko ubucuruzi bw’abacakara bugera mu Rwanda zirwana n’urugamba rwa nyuma rwo kwagura igihugu.

Iri torero ryanyuzagamo rikaririmba indirimbo zirimo Impangaza, Ibihangange, zarwaniye inka, narose nambuka, Inzozi, Benimana y’Urukerereza n’izindi

Igice cya kabiri, iri torero ryagaragaje uburyo Itorero ryabayeho mu gihe cy’amateka y’ubuhunzi ku Banyarwanda, rikaza kuvamo inyota nini yo kugaruka mu rwababyaye, rwari rwarabatereranye.

Hakinwe indi mikino ya Kinyarwanda irimo kunyaburana ndetse n’urukiramende nk’uko mbere y’umwanduko w’abazungu, byakorwaga mu Rwanda.

Igice cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’uyu mukino, cyakinwe hibandwa ku Butore, umwuka w’ubutwari wafashaga abantu bo hambere, kumenya inzira zigoroye zo kugendana kandi bagakora ibibagirira umumaro n’igihugu muri rusange.

Uyu mwuka w’Ubutore washibutse ku Itorero, utera abanyarwanda bari mu buhungiro gushaka kugaruka mu gihugu, bituma batangiza urugamba rwo kurubohora rwarangiye batahukanye intsinzi.

Ubutore n’Itorero niho ‘Imihamirizo’ yaturutse, ikaba imbyino ingabo zabyinaga zigaruka ku rugamba ziba zararwanye. Ni yo mpamvu n’uyu munsi abantu bagihamiriza mu rwego rwo kwerekana ko urugamba rwo gutera imbere rugikomeje. Babyinnye imihamirizo isaga 10 itandukanye.

Uyu mukino washyizweho akadomo n’abana batozwa n’iri torero, bibutsa ababyeyi kwigisha abana umuco nyarwanda, kugira ngo batazibagirwa umuco n’inkomoko yabo.

Aimable uyobora Ibihame by’Imana, yashimiye abitabiriye umunsi wa mbere w’iki gitaramo, abasaba kuzagira batyo muri iyi minsi ibiri ya nyuma kuko bafite ibindi bateguye bizabaryohera.

Abana bato b'iri torero, bibukije ababyeyi kwigisha abakibyiruka umuco wa Kinyarwanda
Albert Rudatsimburwa yari kumwe na Jules Sentore
Bakinnye umukino w'Umutima w'Ingabo'
Bakoze iki gitaramo mu byiciro bitatu bitandukanye
Berekanye isano riri hagati y'Itorero, Ubutore n'Ubutwari bwagiye buranga abanyarwanda
Baririmbye indirimbo zirimo 'Benimana' y'Urukerereza
Umurishyo w'abakaraza wari uryoheye amatwi
Cyusa Ibrahim uririmba Gakondo, yagiye gufasha Ibihame by'Imana guhamiriza
Abanyamahanga banyuzwe n'umuco nyarwanda
Ihema rya Camp Kigali ryari ryarimbishijwe nk'urukari
Iki gitaramo kizarangira ku Cyumweru
Iri torero ryifashishije n'abana b'abahanga rimaze iminsi ritoza
Jules Sentore yatunguranye, ajya guhamiriza ku rubyiniro
Itorero ry'Ibihame by'Imana, ryatangije igitaramo 'Mutarama Turatarama'
Mani Martin na Miss Ingabire Grace bombi bakorera Imbuto Foundation, baryohewe n'iki gitaramo
Marina n'umukunzi we Yvan Muziki, baryohewe n'iki gitaramo
Nyampinga w'u Rwanda mu 2021, Ingabire Grace na Mani Martin bari bitabiriye igitaramo cy'Ibihame by'Imana
Marina na Yvan Muziki ntibari batanzwe
Ruti Joel na Jules Sentore bihebeye injyana gakondo, bataramye biratinda
Ruti Joel kwifata byanze, atangira guhamiriza aho yari yicaye
Ruti Joel, Jules Sentore na Cyusa Ibrahim banyinnye barizihirwa
Sandrine Isheja n'umugabo we bari baryohewe n'igitaramo cy'Ibihame by'Imana
Victor Rukotana yari mu byamamare byagiye gushyigikira Ibihame by'Imana
Aba basore bahamirije abari bitabiriye baranyurwa

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages