00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe amashusho y’indirimbo ‘Happy’ ya Pharrell yereka Isi ukuri kw’ibibera mu Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 August 2014 saa 03:15
Yasuwe :

Nyuma y’uko byinshi mu bihugu byasubiyemo amashusho y’indirimbo Happy ya Pharrell Williams, hakozwe igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda n’ukuri kw’ibibera muri Afurika muri rusange.
Kuba ibihugu by’u Burundi na Congo byatanze u Rwanda gukora amashusho agaragaza uko ibihugu byabo bihagaze, Kimberly Ross ari na we wagize uruhare rukomeye mu gufata no gutunganya amashusho ya ‘Happy( Kigali version)’ ngo ahanini byatewe n’uko Abanyarwanda bari bamaze iminsi 100 bibuka abazize Jenoside yakorewe (…)

Nyuma y’uko byinshi mu bihugu byasubiyemo amashusho y’indirimbo Happy ya Pharrell Williams, hakozwe igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda n’ukuri kw’ibibera muri Afurika muri rusange.

Kuba ibihugu by’u Burundi na Congo byatanze u Rwanda gukora amashusho agaragaza uko ibihugu byabo bihagaze, Kimberly Ross ari na we wagize uruhare rukomeye mu gufata no gutunganya amashusho ya ‘Happy( Kigali version)’ ngo ahanini byatewe n’uko Abanyarwanda bari bamaze iminsi 100 bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hakiyongeraho kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 20.

Kimberly Ross wakoze aya mashusho yereka amahanga ukuri k'u Rwanda

Intego nyamukuru yateye uyu munyamerikakazi gushyira ingufu mu ikorwa ry’aya mashusho , ngo yashakaga kwereka amahanga by’umwihariko itangazamakuru ryo mu Burengerazuba ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho nyamara ryirengagiza ahubwo ugasanga bashyira imbere kuvuga ibibi gusa no kugoreka amateka y’iki gihugu.

Aganira na IGIHE, Kimberly Ross yagize ati, “Kuri njye, ibi birenze gusubiramo amashusho y’indirimbo ya Pharrell Williams. Ni amahirwe akomeye yo kwereka Isi ukuri k’uko u Rwanda ruhagaze nyuma y’icuraburindi rwanyuzemo.”

Akomeza agira ati, “ Abemera ibyo itangazamakuru ryo mu Burengerazuba rivuga ko Afurika ari ahantu habi cyangwa ko u Rwanda rukirimo intambara , bazatungurwa n’ibyishimo bazasangana abaturarwanda muri aya mashusho”

Ndoli 'Guy' Kayiranga ni we wafashe anatunganya amashusho y'iyi ndirimbo.

Kimberly Ross arashimira Kigali Up ku bufasha yabahaye, amatsinda y’ababyinnyi haba aya gakondo cyangwa ay’abakora Hip hop, amashuri y’abana n’abayigaragayemo bose by’umwihariko.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Nubwo hari andi mashusho ya ‘Happy’ yakorewe mu Rwanda ndetse agashyirwa kuri Youtube, ntibyabujije Kimberly Ross gukora indi ndetse nayo akayishyira ku mbuga za internet. Umwihariko uyirimo ni uko yo yibanda ku buzima abantu batuye muri Kigali babamo umunsi ku wundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages