Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 3 Ukuboza 2022 kizabera mu nyubako ya BK Arena, Joeboy uzaba akubutse muri Nigeria azagihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo; Bruce Melodie , Christopher Muneza, Kenny Sol, Bwiza, Bushali na Chris Eazy.
Cyagombaga kuba tariki 23 Nyakanga 2022 ariko kiza gusubikwa. Abahanzi Davis D na Juno Kizigenza bari ku rutonde rw’abari kuzafatanya na Joeboy ariko kuri iyi nshuro ntibagaragaraye.
Joeboy ari mu bahanzi bo muri Nigeria bafite abakunzi benshi mu Rwanda, igihugu yagezemo bwa mbere muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Kwinjira byashyizwe ku ibihumbi 5.000 Frw mu myanya isanzwe , 15.000Frw muri VIP na 25.000 Frw muri VVIP.
Ku bantu bazagurira amatike ku muryango ku munsi w’igitaramo bo bizasaba kongeraho andi mafaranga aho uzajya mu myanya isanzwe azishyura 10.000Frw naho mu myanya y’icyubahiro VIP bazishyura 25.000Frw na 35.000Frw mu myanya ya VVIP.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!