Icyakora, inshuro nyinshi Ruti Joël yagiye abera ibamba abanyamakuru bifuzaga kumenya byinshi kuri iyi nkumi yamutwaye umutima.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Ruti yavuze ko “Ntarankundira kumuvuga, uragira ngo mbengwe rugikubita? Nankundira kuvuga uwo ari we nzamubabwira rwose.”
Nubwo yakomeje kumugira ibanga, kuri uyu wa 24 Kanama 2026, ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko, kwifata byanze maze yerekana uwo ari we.
Ni nyuma y’ubutumwa yamugeneye buherekejwe n’ifoto yabo bombi, aho yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Ati “Isabukuru nziza, mutima wanjye, Gicanirambyeyi (izina Ruti yita umukunzi we), umwiza w’intore ndagukunda. Kabeho wa mfura we.”
IGIHE yamenye ko uyu mukunzi wa Ruti yitwa Lisa Ineza.
Imitoma ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Ruti Joël na Lisa Ineza, nyuma y’uko mu 2024 uyu muhanzi yari yateguje ubukwe n’umukunzi we, nubwo nta makuru menshi yigeze atangaza ku gihe buzabera cyangwa ngo ahishure uwo bazabukorana.
Ruti Joël yatangiye umuziki mu 2013, ubwo yari umwe mu babarizwaga muri Gakondo Group. Nyuma yaje gufata icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye.
Uyu musore akunze kuvuga ko mu bahanzi afatiraho icyitegererezo harimo Massamba Intore, wamubaye hafi kuva kera, Muyango, Sentore Athanase, Rujindiri, Kayirebwa, Jules Sentore n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!