00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamisa Mobetto yikomye nyina wa Diamond na mushiki we bamujoye

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 4 June 2018 saa 03:12
Yasuwe :

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond ndetse bikaba bivugwa ko muri iyi minsi bubuye umubano nyuma y’aho atandukaniye na Zari, yacyuriye uyu muhanzi amubwira ko ari inganzwa y’ibyifuzo by’umuryango we mu bijyanye no gushaka abagore.

Ibi byuririye ku bitekerezo byagaragajwe na nyina wa Diamond ku ndirimbo nshya yakoranye na Rayvanny yitwa ‘Iyena,’ yagaragayemo akorana ubukwe na Zari batandukanye. Sandra Sanura Kasim yayihereyeho maze agaragaza ko Zari yari umugore mwiza uzi inshingano z’urugo wari uberanye n’umuhungu we.

Mushiki wa Diamond, Esma Dangote, yabonyeho agaragaza ko kuri we Wema Sepetu ari ntagereranywa ku bijyanye no guteka, ahamanya na nyina wavuze ko Hamisa nta mugore umurimo, kuko atazi inshingano z’umugore nko gusasa no gukora isuku.

Mobetto abinyujije kuri Instagram ye yagiriye inama Diamond yo gushaka umugore umuryango we wifuza we akamureka.

Mobetto yagize ati “Uzashake uwo mugore wifuzwa n’abavandimwe bawe, umujyanama wawe utibagiwe n’abafana bawe. Njyewe undinde gukomeza kwibasirwa na bose. Sinaguhamagaye cyangwa ngo nguhambire n’umugozi. Buri gihe amagambo amvugaho.”

Yakomeje ati “Ese [nyoko] yabuze uko yakugeraho ngo akugire inama? Kugera ubwo ajya kuri za televiziyo, no kumbuga nkoranyambaga. Ese nta nimero yawe agira? Izo televiziyo nta gihe zitansaba kugira icyo nzitangariza ariko nkicecekera. Ikindi nanga kugira icyo ntangaza kugira ngo umwana wanjye Dylan atazakura yumva iby’uku gushyamirana, gusa abavandimwe bawe ntibashobotse. Birenze urugero.”

Mobetto yakomeje asaba Diamond kuganira n’umuryango we kugira ngo bagabanye kumuvugaho. Yavuze ko Diamond ari we wenyine ushobora kurangiza ibibazo bihari.

Ati “Ganira n’umuryango wawe, uri umugabo kandi ni wowe ushobora kubikemura. Unababwire ko ushaka umugore udashaka umukozi wo mu rugo. Akazi k’umugore ni ukugutekera ukarya. Ese sinigenze ngutekera wowe n’abavandimwe bawe ngo murye mwijute? Uyu munsi ni Hamisa ntazi guteka, ntazi gukora isuku. Ese igihe twararanaga ni nde wakoze isuku mu cyumba cyawe? Cyangwa bashakaga ko mbamesera amakariso yabo narangiza nkabakorera isuku kugera mu byumba byabo. Niba bananiwe kunyubaha nibubahe amaraso yawe.”

Hamisa Mobetto yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu, icyo gihe Diamond na Zari bari bakibana mu nzu imwe.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ubwo Zari yatangaza ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond byakinguriye amarembo Hamisa Mobeto, bivugwa ko yongeye gukundana na Diamond nubwo umubano wabo wari warajemo agatotsi.

Uku gukundana kwabo ntikwishimiwe n’umuryago wa Diamond kuko nyina yakunze kumvikana avuga ko acyiyumvamo Zari. Nyuma byaje gufata indi ntera ubwo Sanura yatangazaga ko yakubise Mobeto amusanze abyutse mu buriri bumwe na Diamond.

Hamisa Mobeto birakekwa ko ari we uzarushingana na Diamond uyu mwaka
Hamisa Mobetto yarakariye nyina wa Diamond na mushiki we kubera ibyo batangaje
Nyina wa Diamond aherutse kuvuga ko yakubise Hamisa Mobetto amusanze abyutse mu buriri bwa Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages