Nyuma y’imikino yo mu matsinda, Tunisia yasoje iyoboye itsinda A n’amanota atandatu, ikurikiwe na Angola ifite amanota ane, Maroc ifite amanota abiri, naho u Rwanda rwasoje nta nota na rimwe rubonye.
Mu itsinda B, ikipe ya Misiri yazamutse iyoboye n’amanota atandatu ikurikiwe na Algeria n’amanota ane, Libya ifite amanota abiri, naho Congo Brazzaville isoza nta nota na rimwe.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Kanama 2022, nibwo hateganyijwe imikino ya ½ cy’irangiza, ariko ikaza kubimburirwa n’imikino yo guhatanira imyanya.
Umukino ugomba kubimburira iyindi urahuza u Rwanda na Congo Brazzaville saa saba (13h00), bihatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, ari nawo wa nyuma.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu urahuza ikipe ya Maroc na Libya (15h00), aho ikipe itsindwa irafata umwanya wa gatandatu.
Imikino ya ½ iteganyijwe, ikipe ya Tunisia irakina na Algeria (17h00) naho ikipe ya Misiri ikine na Angola (19h00).
Amakipe atsinda ni yo azakina umukino wa nyuma, mu gihe atsindwa agomba guhatanira umwanya wa gatatu, imikino ikaba iteganyijwe ku wa Gatandatu taliki 27 Kanama 2022.
Aya makipe agiye gukina ½ yamaze no gukatisha itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi, "IHF Men’s Junior World Handball Championship 2023, izabera mu Budage no mu Bugereki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!