00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harasozwa irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 August 2013 saa 02:09
Yasuwe :

Umunsi wo gusoza irushanwa ry’umuziki rimaze amezi atatu rya Primus Guma Guma Super Star III washyize uragera; none tariki ya 10 Kanama 2013, aho umwe hagati ya Riderman, Urban Boyz, Knowless, Dream Boyz na Mico The Best ari bwegukanye igihembo cya miliyoni makumyabiri n’enye z’Amanyarwanda (24).
Iri rushanwa ryatangiwe n’abahanzi cumi n’umwe ari bo Abahanzi cumi n’umwe bahamagawe Dream Boyz (1) Bull Dogg (2), Riderman (3), Christopher (4), Urban Boyz (5), Kamichi(6), Eric Senderi (7), (…)

Umunsi wo gusoza irushanwa ry’umuziki rimaze amezi atatu rya Primus Guma Guma Super Star III washyize uragera; none tariki ya 10 Kanama 2013, aho umwe hagati ya Riderman, Urban Boyz, Knowless, Dream Boyz na Mico The Best ari bwegukanye igihembo cya miliyoni makumyabiri n’enye z’Amanyarwanda (24).

Iri rushanwa ryatangiwe n’abahanzi cumi n’umwe ari bo Abahanzi cumi n’umwe bahamagawe Dream Boyz (1) Bull Dogg (2), Riderman (3), Christopher (4), Urban Boyz (5), Kamichi(6), Eric Senderi (7), Danny Nanone (8), Fireman (9), Knowless (10), Mico The Best (11) mu gihe andi yakorwaga n’abahanzi icumi.

Abahanzi batanu basigaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III; umwe muri bo aregukana miliyoni 24 z'Amanyarwanda

Abagize BRALIRWA na East African Promoters bategura aya marushanwa batangaje ko impamvu ari uko abahanzi babiri (Knowless na Mico The Best) banganyije amanota.

Abahanzi batanu bageze ku musozo w’iri rushanwa bagenewe ibihembo bikurikira;

  • Uwa Mbere : Miliyoni 24 z’Amanyarwanda
  • Uwa Kabiri : Miliyoni 4 z’Amanyarwanda
  • Uwa Gatatu : Miliyoni 3 z’Amanyarwanda
  • Uwa Kane : Miliyoni 2 z’Amanyarwanda
  • Uwa Gatanu : Miliyoni 1 y’Amanyarwanda

Muri iri rushanwa, ku nshuro yaryo ya gatatu, hashyashyizeho akanama nkemurampaka kagizwe n’inzobere mu buhanzi ari zo Kidumu, Mighty Popo, Aaron Niyitunga na Aimable Twahirwa.

Aba bafashije ababarura amajwi bo muri Price WaterCoopers babaruye amajwi batanze yatanzwe hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi.

Bimwe mu byahinduwe, ni uko abahanzi bagize ibitaramo bitanu bya Live mu Ntara; aho abagize akanama nkemurampaka babakurikiraga batanga amanota.

Umuhanzi Senderi yagaragaje udushya twinshi muri iri rushanwa; harimo kuzanamo abantu bazwi mu mikino barimo Rwarutabura, abazwi muri sinema barimo Kanyombya, Nzovu n’abandi.

Muri iri rushanwa umuhanzi Kamichi yatangaje ko abona Riderman ari we muhanzi wabaye intera kurusha abandi, ndetse anavuga ko abakunda umuziki nyarwanda bakwiye kumutorera kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa.

N’ubwo abantu benshi bakunze kujya baha amahirwe; ku isonga umuhanzi Riderman, Urban Boyz, Knowless n’abandi abasesenguzi basobanura ko hashobora kubaho gutungurana muri iri rushanwa.

Umuhanzi Aaron yongorera Kidum; bombi ni abari bagize akanama nkemurampaka. Uyu Aaron yavuze ko umuhanzi Christopher ari we muhanzi yabonyemo ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda

Urugero ni nk’aho Aaron Nitunga, umwe mu bagize akanama nkemurampaka, nyuma yo gutora abahanzi batanu bakomeza yagize ati “Aba batanu basigaye nakubwiye ko bantunguye, n’uwa mbere azantungura. Nk’uko namwe mwatunguwe, niko natwe tuzatungurwa”.

Bull Dogg yatangaje ko muri iri rushanwa habayemo kata, mu itorwa ry'abahanzi batanu bakomeza

Biteganijwe ko abahanzi begukanye iri rushanwa ryabanje ari bo Tom Close na King James bari buririmbe muri iri rushanwa.

Kwinjira ni ubuntu ahasanzwe n’amafaranga ibihumbi bitanu muri VIP. Ikinyobwa cya Primus kiraza kuba cyagabanyirijwe ibiciro.

Umuhanzi Kamichi yatangaje ko asanga Riderman ari we muhanzi wabahaye intera kandi ko akwiye kwegukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages