Igitaramo cyateguwe na Ale Muhangi gisanzwe cyitwa ‘Comedy store’ aho cyari cyahuje abanyarwenya batandukanye n’abahanzi b’umuziki bagomba gususurutsa abitabiriye.
The Ben muri iki gitaramo cyabaye ku munsi w’abakundaka tariki 14 Gashyantare, yagiye ku rubyiniro umunsi wamaze kurangira kuko yatangiye kuririmba saa saba zimaze kurengaho iminota itari mike.
Abafana bo muri Uganda bakunda gutarama
Mu mihanda iva muri buri bice by’i Kampala igera ku nzu mberabyombi ya ‘UMA Show Ground’ ibinyabiziga byari byuzuye ku buryo hari benshi babuze aho baparika izabo nubwo ku rundi ruhande hari hateguwe abashinzwe umutekano w’ibinyabiziga by’abitabiriye iki gitaramo.
Nk’ibisanzwe muri Uganda iyo habaye ikintu gihuza abantu benshi, umutekano wari wakajijwe ucunzwe na polisi y’igihugu ku buryo nta mufana wigeze agira ikibazo cyangwa se ngo havuke akavuyo.
Yaba abakuze, urubyiruko n’abakiri bato bagaragaje ko bashyigikira umuziki w’abahanzi b’imbere mu gihugu ariko byagera ku banyamahanga bikaba akarusho.
Abanyarwenya batandukanye baciye imbere y’abafana basize akanyamuneza barimo Maddox, Mc Mariachi, Madrat& Chiko, Maulana& Reingn, Sammie, Shawa, Merry heart comedians, Uncle Mark, shequin&Eva n’umunyarwenya Rango Tenge Tenge uri mu bakizamuka.
Sintex yahawe umwanya muto awukoresha neza
Sintex wongewe mu bahanzi bari buririmbye muri Comedy Store ku munsi wa nyuma, yataramiye abafana ubona ko batarumva neza indirimbo ze, ibyamusigiye umukoro wo kurushaho kwamamaza ibihangano bye i Kampala.
Yaririmbye indirimbo ye Twifunze ariko abanza gufata umwanya asobanura ko yaje gushyigikira mugenzi we wavuye mu Rwanda.
Ati”Naje gushyigikira The Ben muri iki gitaramo, tumwereke urukundo”.
Indirimbo yise Karitsiye yaririmbye ubona ko abafana bari bari kugerageza kuyibyina, asoreza kuri Hand of God yaririmbye ashyize amavi hasi avuga ko ukuboko kw’Imana kumuriho aho ajya hose.
Mu minota mike yahawe yaririmbye indirimbo eshatu atanga umwanya igitaramo kirakomeza.
Sheebah Karungi ukunzwe cyane i Kampala na we wari watumiwe muri iki gitaramo yafashe umwanya munini yumvisha abafana ko bakwiye gushyigikira The Ben.
Ati "Dukwiriye gushyigikira The Ben waturutse mu Rwanda, Abanyarwanda muri hano Imana ibahe umugisha turabakunda".
Sheebah Karungi ni we wahaye umwanya Mc Kalela na Bree bavuga ibigwi The Ben mbere yo kumuhamagara ngo asoze igitaramo.
The Ben yishimiwe
Igitaramo cyagombaga gutangira saa moya z’umugoroba kuko G-Force Band yatangiye gucuranga saa kumi n’ebyiri.
Bamwe mu bafana batinze kugera ahabereye iki gitaramo baterewe intebe hanze bakurikira iki gitaramo hifashishijwe televiziyo za rutura zari zateguwe.
Nyuma y’iki gitaramo The Ben yafashe umwanya ashimira Imana ikomeje kumuha igikundiro mu muziki we.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yagize ati “Imbaraga z’Imana zirakora, abantu banjye barayizera kuko niyo ishobora byose. Yesu ni Umwami".
Alex Muhangi utegura Comedy Store akaba ari na we wari watumiye The Ben, yamugaragaje nk’umwe mu bakunzwe mu mujyi wa Kampala.
Ati “Ameza yaguraga ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda yashize mbere y’iminsi ibiri, hanze hanze abantu buzuye babuze aho bicara duhitamo kuhashyira televiziyo za rutura kandi buriya hari abasanze imyanya yo kwicara yashize bahitamo kwitahira. The Ben arakunzwe cyane i Kampala”.
The Ben wakoze ‘semi live’, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izo hambere nka Habibi, Ndaje, Binkolera, No You No Life, Ntacyadutanya, I’ m in Love, Fine Girl, Naremeye, Ni Forever n’izindi zafashije abafana gusoza neza Saint Valentin.
Ageze kuri ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, uyu muhanzikazi yuriye urubyiniro abafana batera urwamo ariko ntabwo yafashe indangururamajwi ngo bayifatanye ahubwo yahise asubira mu bafana.
Igitaramo cyarangiye abafana badashaka gutaha. Ahagana saa munani z’ijoro igitaramo cyashyizweho akadomo.
Amafoto: Nkusi Christian



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!