00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro yo kwibuka Rugamba Sipiriyani irarimbanije

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 24 July 2013 saa 01:14
Yasuwe :

Ku wa 15 Kanama nibwo umuhanzi Rugamba Sipiriyani ufatwa nk’imena mu buhanzi bw’umuco gakondo yibukwa. Nk’uko bisanzwe kuri iyi nshuro hakazakorwa igitaramo kiganjemo indirimbo ze, ubuhamya n’ibindi.
Iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya Saint Paul guhera saa munani z’amanywa (2:00PM).
Iki gitaramo kizabimburirwa n’igitambo cya Misa kizaturwa i Saa 11h00 muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Saint Famille).
Rugamba yatabarukanye n’umugore we n’abana batandatu tariki ya 7 Mata (…)

Ku wa 15 Kanama nibwo umuhanzi Rugamba Sipiriyani ufatwa nk’imena mu buhanzi bw’umuco gakondo yibukwa. Nk’uko bisanzwe kuri iyi nshuro hakazakorwa igitaramo kiganjemo indirimbo ze, ubuhamya n’ibindi.

Iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya Saint Paul guhera saa munani z’amanywa (2:00PM).

Iki gitaramo kizabimburirwa n’igitambo cya Misa kizaturwa i Saa 11h00 muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Saint Famille).

Rugamba yatabarukanye n’umugore we n’abana batandatu tariki ya 7 Mata 1994, ubwo hatangiraga Jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe mu bahungu be barokotse, Rugamba Olivier, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Rugamba yari umukirisitu ukomeye ndetse akunda Bikira Mariya cyane, atarapfa yari yarasabye ko atakiriho yajye yibukwaku munsi wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, kiliziya ifata nk’umunsi ukomeye, ariko by’umwihariko Rugamba akaba yarakundaga umubyeyi Bikira Mariya cyane, kuko hari na zimwe mu ndirimbo ze zimuvuga".

Uyu munsi usanzwe uba kuri iyi tariki, ufite umwihariko kuko wibukwa mu bice bibiri kwibuka: Rugamba nk’umuhanzi ndetse kandi nk’umukirisitu wubahaga Imana, ubwo habanza igitambo cya Misa hagakurikiraho igitaramo cyo kumwibuka, cyibutsa abantu indirimbo za Rugamba zirirmbwa na "Korari Rugamba" n’imbyino z’itorero “Amasimbi n’amakombe” rya Nyakwigendera, ubuhamya bw’abantu bavuga kuri Rugamba nk’umuhanzi kandi nk’umuntu wagiriye neza benshi.

Uyu munsi kandi ntukuraho kuba Rugamba anibukwa mu gihe cy’icyunamo ubwo hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, dore ko muri Mata ari na bwo hibukwa abahanzi babayeho mbere ya 1994 bazwiho gukora umuziki w’umwimerere n’ibindi bihangano basize.

Rugamba yasize ahimbye indirimbo zirenga magana ane "400", zirimo izakunzwe cyane nka: "Imenagitero", "Nzataha Yeruzalemu", "Agaca" n’izindi zirimo iz’Imana, Ibitabo, Ibisigo ndetse n’ibindi bikubiyemo inama zifatwa nk’impanuro z’ubu n’iz’ibihe byose.

Umwaka ushize igitaramo cyo kwibuka Rugamba cyitabiriwe n’abahanzi Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, Jean Paul Samputu, Jules Sentore, Daniel uzwiho gucuranga inanga, Nirere Shanel n’abandi.

Rugamba Sipiriyani wapfuye kuwa 7 Mata 1994
Ifoto ya Rugamba ari kumwe n'umugore we
Ifoto ya Rugamba ari kumwe n'umugore we
Olivier Rugamba, imfura ya Rugamba Sipiriyani

Umva zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Rugamba:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages