00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari n’abakatiwe: Ibyamamare bitaryohewe na 2023

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 26 December 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo, aho benshi bishimira ko bawurangije abandi barebera hamwe imirimo bawukozemo, icyakora hari n’ababa barahuriyemo n’ingorane by’umwihariko abisanze imbere y’ubutabera.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe benshi mu byamamare byisanze imbere y’ubutabera mu mwaka wa 2023, ku buryo utatinya kuvuga ko bitaryohewe nawo.

Prince Kid

Ishimwe Dieudonne cyangwa Prince Kid nkuko yamamaye, ni umugabo watawe muri yombi muri Mata 2022 urubanza rwe rwambukiranya umwaka, rurangira kuwa 13 Ukwakira 2023.

Umucamanza mu Rukiko Rukuru yahamije Ishimwe Dieudonné icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina , ahita akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Titi Brown

Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yatawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 agirwa umwere by’agateganyo ku itariki 10 Ugushyingo 2023.

Urubanza rwe rwagarutsweho cyane bitewe n’uko rwasubitswe inshuro esheshatu, kuri ubu Ubushinjacyaha bukaba buherutse kujuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyamugize umwere.

Biteganyijwe ko Titi Brown azasubira mu nkiko akaburana ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bumushinja icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17.

Turahirwa Moïse wa Moshions

Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideri yitwa Moshions yatawe muri yombi ku itariki 28 Mata 2023.

Nyuma yo kuburana mu bihe bitandukanye, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo.

Turahirwa Moïse washinze inzu y’imideli ya Moshions yari akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano. Icyakora aza kurekurwa ku wa 15 Kamena 2023.

Danny Nanone

Danny Nanone wabanje gutabwa muri yombi akurikiranyweho mu mpera z’umwaka ushize akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 biturutse ku makimbirane bagiranye icyakora, akaza kurekurwa abaye umwere.

Kuwa 21 Nyakanga 2023 nibwo urundi rubanza yari yarezwemo kutita ku mwana we rwapfundikiwe. Ni urubanza rwasomewe ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rutegeka uyu muraperi gutanga indezo no kwiyandikaho umwana.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko Dany Nanone azajya atanga ibihumbi 100Frw by’indezo buri kwezi, atayatanga mu gihe giteganywa n’amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Producer Nganji

Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji, ku itariki 16 Ukwakira 2023 yatawe muri yombi.Amakuru yavugaga ko yafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ari kumwe na Gatsinda Shema Blaise na Dukuze Aury Chris.

Aba bose byarangiye bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Harerimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe

Apôtre Yongwe yatawe muri yombi ku itariki 01 Ukwakira 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruza gutegeka ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 26 Ukwakira 2023.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyakora kugeza ubu ntabwo haratangazwa igihe azatangira kuburana mu mizi.

AB Godwin

Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin yagejejwe mu Rukiko ubwo yari akurikiranyweho icyaha cyo gutunga no gukoresha indege itagira umupiloti nta ruhushya abifitiye, rukamukatira igifungo cy’imyaka ibiri muri Gicurasi 2023.

Icyo gihe uyu musore yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe usubitse mu gihe cy’imyaka itatu undi akawumara muri gereza runategeka ko yishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ibi bihano byatumye uyu musore ajurira, bityo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege rumugabanyiriza ibihano rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege kandi rwamugabanyirije ihazabu yari yategetswe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege igirwa miliyoni 2 Frw aho kuba miliyoni 5 Frw.

Yategetswe kandi kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

Mu bandi bagejejwe imbere y’inkiko barimo abanyamakuru Manirakiza Theogene warekuwe by’agateganyo n’umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul wakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, akaba ategereje kuburana mu mizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages