00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ubwo inkumi zamurwaniye! Ibitazibagirana kuri Davido mu bitaramo bine aherukamo i Kigali(Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 October 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Ni umwe mu bahanzi baza mu Rwanda batikandagira ndetse hamaze kuba nko mu rugo kuko ahataramiye ubugira gatatu, kandi ibitaramo ahakoreye bikitabirwa ku rwego rwo hejuru. Uwo nta wundi ni David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido, uri mu banya-Nigeria bamaze gufata Isi yose mu muziki.

Yataramiye ahantu hatandukanye hakomeye mu bihugu byo mu Burayi, Amerika n’ahandi ku yindi migabane. Afurika yo twayirengagije kuko mu bihugu 54 biyigeze, ibyo atararirimbamo wabibarira ku mitwe y’intoki.

Davido ufite album eshanu zirimo iheruka yise “5ive”, kuri ubu ari mu rugendo rw’ibitaramo byo kuyimenyekanisha, yahereye muri Amerika ndetse kuri ubu ku wa 5 Ukuboza 2025, akaba azaririmbira mu Rwanda.

IGIHE yakusanyije ibihe bitazibagirana ku bitaramo Davido yakoreye mu Rwanda mu myaka yashize.

Bwa mbere Davido agera i Kigali yahuriye ku kibuga cy’indege na Perezida Kagame, akoze igitaramo aramwirahira…

Uyu muhanzi bwa mbere yaririmbiye mu Rwanda muri Nyakanga 2014. Icyo gihe ubwo yasohokaga ku kibuga cy’indege, mu buryo butunguranye Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yahise ahagera aturutse mu kibuga cy’indege asuhuza uyu muhanzi ndetse amukora mu ntoki amuha ikaze mu Rwanda. Ibi bikaba ari bimwe mu bihe byashimishije uyu muhanzi muri icyo gihe.

Mu gitaramo cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2015, cyiswe ‘Ni Wowe’ cyakurikiye umuhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro yari iya 20, umuhanzi Davido, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cye cya kabiri anavuga ko akunda mu buryo bukomeye Perezida Paul Kagame.

Ati “Nkunda Perezida w’u Rwanda, ni umugabo ukomeye kandi wicisha bugufi. U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri”.

Muri iki gitaramo Davido yabimburiwe n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Ama G, Dream Boyz, Urban Boyz, Jay Polly, Maria Yohana, Mani Martin, Masamba, Jules Sentore, Erc Mucyo, Tom Close n’abandi benshi.

Ubwo Davido yajyaga ku rubyiniro yari akurikiranye na Jay Polly wari umaze gushyushya abafana mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yahageze abafana bongeye gukonja ku buryo bitamworoheye kongera kubahagurutsa bityo bimwereka ko ‘inkoko iri iwabo ishonda umukara’.

Yavuye mu Rwanda yirahira umuraperi Jay Polly, ibi byaranditswe ndetse bivugwaho mu buryo bukomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Davido yagarutse agifite Jay Polly mu mutwe ndetse ngo ‘ni we muhanzi yubaha mu bo mu Rwanda bose’.

Mu 2018 yagarukanye inzigo ya Jay Polly, arwanirwa n’inkumi karahava…

Ubwo Davido yagarukaga mu Rwanda nyuma y’imyaka ine mu 2018, yaje agifite inzigo y’ibyo Jay Polly yamukoreye mu gitaramo baherukaga guhuriramo. Mu gitaramo hagati, Davido yikije gato abwira abafana ati “Nshobora kubabwira umuhanzi nkunda cyane mu Rwanda? Murabyiteguye?” Yahise yicira ijisho Dj we witwa Ecool na we ahita acuranga indirimbo ‘Ku musenyi’ ya Jay Polly.

Jay Polly[witabye Imana mu 2021] yahise azamuka ku rubyiniro aherekejwe n’uwari umugore we. Yahageze ahita afata ijambo agira ati “Davido ni mukuru wanjye. Ntewe ishema nawe mukuru wanjye! Nkwereke icyo mfite?” Davido na we ati “Binyereke muvandimwe.”

Jay Polly yahise yanzika n’indirimbo ‘Ku musenyi’ abwira Davido ngo amufashe bayiririmbe. Davido yaririmbye afatanye urunana n’umuhanzi Jay Polly afata nk’ukomeye cyane i Kigali.

Uyu muraperi yasoje kuririmba ahita abwira abafana ko bakwiye kwitega ikintu gikomeye azakorana na Davido, ndetse byavuzwe ko bari bemeranyijwe gukorana indirimbo ariko uyu muhanzi yapfuye umushinga wayo utarashyirwa mu bikorwa.

Uretse kwirahira Jay Polly ariko, Davido yanasize umugani w’inkumi zarwaniye ku modoka yari arimo nyuma y’igitaramo buri wese yifuza gutahana n’uyu muhanzi w’icyamamare.

Muri iryo joro nibwo Davido yatunguranye yinjira mu bihumbi by’abakurikira Shaddy Boo kuri Instagram. By’akarusho yahise atangira kujagajaga amafoto uyu mugore yari yarashyizeho mu mezi make yari ashize iyo akunze cyane agasiga akanze LIKE ubundi akandikaho amagambo agaragaza ko afitanye isiri n’uyu mugore ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia.

Davido yerekanye ko yakunze Shaddy Boo biciye mu mafoto ye yarebye ahereye ku yo uyu mugore yari yarashyizeho muri Mutarama 2018 kugeza ku yaherukaga kujyaho.

Ibi bimaze kurangira, hari amafoto ya Shaddy Boo na Davido bari kumwe mu cyumba yagiye hanze ari naho benshi bahereye batangira gukeka ko aba bombi bagiranye ibihe byiza mbere y’uko Davido yerekeza i Kinshasa aho agiye gukomereza ibitaramo yari ahafite.

Davido mu 2023 yataramiye mu Rwanda kabiri…

Uyu muhanzi Davido yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2023. Ni mu gitaramo yahuriyemo na Tiwa Savage nawe wo muri Nigeria, Umunya- Afurika y’Epfo Tayla ndetse na Bruce Melodie mu gitaramo cyari icyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ ryaberaga mu Rwanda.

Uyu mugabo yashimishije benshi mu bihangano bye bitandukanye birimo “Skelewu”, “Gobe’’ yakoze mu 2013, “Aye”, “Fia”, “Timeless”, “High” yakoranye na Adekunle Gold, “Champion Sound” na “Unavailable” yakoranye na Focalistic na Musa Keys bo muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi yongeye kuririmbira mu Rwanda mu Ukwakira 2023, nyuma y’amezi abiri gusa, ubwo yari yitabiriye ibihembo bya Trace Awards and Festival byabereye i Kigali muri uwo mwaka. Uretse kuririmbamo uyu muhanzi icyo gihe Davido yegukanye ibihembo bibiri birimo icya ’Best Male Artist’ ndetse n’icyo yakesheje “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo cya "Best Global Africa Artist’’.

Davido mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Rwanda mu 2014
Davido mu 2018 ubwo yakoreraga ikindi gitaramo mu Rwanda yirahiye Jay Polly
Davido na Musa Keys mu 2023 bahawe igihembo cy’indirimbo “Unavailable” bahuriyemo
Davido ubwo aheruka mu Rwanda mu 2018
Davido ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe bwa mbere mu 2014
Davido yaherukaga mu Rwanda mu 2023 yaje mu Rwanda kabiri aha yari mu bihembo bya Trace Awards yanatwayemo igihembo
Jay Polly ni umwe mu bahanzi bari bagezweho ubwo Jay Polly yazaga mu Rwanda bwa mbere
Mu 2018 ubwo Davido yataramiraga mu Rwanda yagaragaye yahuje urugwiro na Shaddy Boo
Mu Ukwakira mu 2023 Davido yaririmbiye mu Rwanda
Umugande Cindy ni umwe mu baririmbye mu gitaramo cya mbere Davido yakoreye i Kigali
Muri Kanama 2023 ubwo Davido yataramiraga mu Rwanda
Davido yajagajaze amafoto ya Shaddy Boo biratinda ubwo nyuma yo gutaramira mu Rwanda mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages