Gutunga inzu bwite ni inzozi za buri muntu wese ufite ikintu akora kimwinjiriza ariko by’akarusho agatunga inzu yahoze yifuza benshi mwita inzu y’inzozi.
Ibyamamare bitandukanye mu isi ntibyatanzwe kuko uyu mwaka wa 2023 ugiye gusiga benshi muri bo barambika umusaya mu nzu ziba mu ndoto za benshi.
Muri iyi nkuru IGIHE turagaruka ku byamamare 10 bya mbere mu isi, byakoze iyo bwabaga ngo bitunge inzu zihenze kurusha abandi kandi zifite imiterere itangaje.
Ni amakuru dukesha urubuga The Richest ruzobereye mu gutangaza amakuru ku mitungo y’ibyamamare. Ruvuga ko uyu mwaka wa 2023 wagaragayemo ihiganwa rikomeye mu kugura inzu ku byamamare bitandukanye mu isi.
8. Umunyarwenya w’Umunyamakuru Ellen DeGeneres
Uru rushyira Ellen DeGeneres wamamaye cyane mu kiganiro ‘The Ellen Show’ ku mwanya wa 8 mu byamamare bisoje umwaka wa 2023 bitunze inzu zihenze. Uru rubuga ruvuga ko uyu mugore afite inzu yaguze arenga miliyari 33,013,196,500 rwf [miliyoni $26.5] mu 2013.
Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Montecito muri Leta ya California, ni imwe mu nzu zitangaza benshi kubera imiterere yayo, uhereye ku kugira ibyumba bitandatu, ubwogero umunani, amasomero, kugera ku busitani na pisine y’akataraboneka n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’imyaka 10 iguzwe, uru rubuga ruvuga ko ku ihagaze agaciro k’arenga miliyari 56 Rwf [miliyoni $45], kandi ko yashyizwe ku isoko umwaka ushize wa 2022 nubwo itarabona umuguzi.
7.Tiger Woods
Tiger Woods usanzwe ari umukinnyi w’Umukino wa Golf ufite agatubutse kurusha abandi mu isi, aherutse gutungura benshi ubwo yaguraga inzu ya Miliyari zirenga 67 Rwf ku kirwa cya Jupiter giherereye muri Leta ya Florida USA.
Uretse kuba iki kirwa kiri mu bihenze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kinatuwe n’abantu mbarwa nkuko uru rubuga rubivuga. Bivugwa ko nyuma yo kugura iyi nzu, Woods yatanze andi mafaranga arenga miliyari 18 Rwf yo kuyivugurura.
Ushyize mu mibare wasanga iyi nzu yaratwaye arenga miliyari 85 Rwf kugira ngo irangire. Iyi nzu ifite umwihariko wo kugira ibibuga bitandukanye birimo icya Tennis, Golf, inzu y’imyitozo ngororamubiri, pisine ebyiri n’ibindi bitandukanye.
6. Umukinnyi wa Filime Angelina Jolie
Angelina Jolie uri mu bagore bamaze imyaka myinshi muri sinema y’isi, ni umwe mu byamamare bigiye gusoza umwaka wa 2023 biryama mu nzu zihenze. The Richest ivuga ko uyu mugore yaguze inzu y’asaga Miliyari 63 Rwf iherereye mu gace ka Correns mu Bufaransa.
Iyi nzu yaguze mu 2012 ifite ibyumba 35, icyuma cyakira inama, pisine, inzu z’imyitozo ebyiri, icyumba cya sinema, ikibuga cy’indege nto, ikibuga cyo gutwariraho moto, n’ibindi. Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, iyi nzu yegukanywe n’uyu mugore mu rubanza rwamaze igihe kirekire.
5. Umunyamideri Kim Kardashian
Kim Kardashian wahoze ari umufasha w’Umuraperi Kanye West, amaze igihe mu rugamba rwo kwibikaho imitungo itandukanye irimo inzu yatumye The Richest imushyira ku mwanya wa gatanu mu byamamare bifite inzu zihenze.
Kim aherutse kugura inzu ya Miliyoni $70.4 mu gace ka Malibu muri California, agace gaturwa n’abagwije umutungo. Iyi nzu yatangaje benshi ndetse inaca agahigo ko kuba inzu igurwa ako kayabo mu mwaka wa 2022 muri Malibu.
4. Jay Z na Beyonce
Umuryango w’Umuraperi Jay Z n’Umufasha we Beyonce batunze arenga Miliyari $1.8, bari mu byamamare bigiye gusoza uyu mwaka wa 2023 byibitseho inzu ihenze. Mu 2017 Uyu muryango waguze inzu ya miliyoni $88 mu gace ka Bel Air muri Los Angeles.
Iyi nzu ifite ibyumba umunani, ubwogero 11, igaraje ry’imodoka 15, icyumba cya Sinema, pisine ebyiri, ikibuga cya Baskteball n’ibindi byinshi.
3. George Lucas
George Lucas wagize uruhare muri filime zanditse amateka mu isi zirimo Star Wars, Indiana Jones n’izindi, ni umwe mu byamamare bigiye gusoza uyu mwaka wa 2023 mu nzu zihenze. Uyu musaza w’imyaka 79 yaguze iyi nzu mu 1978 kuri miliyoni $100.
Skywalker Ranch yatangiye ari urwuri rwa Hegitarei 4,700, nyuma ikavugurwamo inzu ikinirwamo sinema, iherereye mu gace ka Marin County muri Leta ya California. Ni inzu ifite resitora, inzu y’imyitozo ngororamubiri, pisine ndende n’ikiyaga cy’igikorano ndetse n’ibindi byiza birimo sinema yakira abasaga 300.
2.George Clooney
Umunyabigwi George Clooney uzwi muri sinema y’isi, ni umwe mu byamamare bifite inzu zihenze muri uyu mwaka wa 2023. The Richest ivuga ko George Clooney uzwi filime nka ‘Dusk till Dawn’, ‘Three Kings’ n’izindi yaguze inzu ya Miliyoni $7.
Uru rubuga ruvuga guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, iyi nzu iherereye mu mujyi wa Laglio mu Butaliyani ifite agaciro k’asaga Miliyoni $100. Ibi bimushyira ku rutonde rw’ibyamamare bigiye gusoza umwaka wa 2023 biryama mu nzu zihenze.
Iyi nzu ifite umwihariko wo kugira ibyumba 25, ubusitani, ikibuga cya Tennis, pisine yo hanze, inzu y’imyitozo, sinema, n’igaraje ry’imodoka zirenga 10 uyu mugabo atunze.
Iyi nzu kandi isanzwe yakira ibirori bitandukanye imaze kugendererwa n’ibyamamare birimo Perezida Barack Obama, Igikomangoma Harry n’umufasha we Meghan Markle n’abandi.
1. Bill Gates
Umushoramari akaba na Rwiyemezamirimo mu isi y’ikoranabuhanga Bill Gates ni we The Richest yashyize ku mwanya wa mbere mu byamamare bisoje umwaka wa 2023 bitaha mu nzu z’agaciro ko hejuru.
Bill Gates yashyizwe kuri uyu mwanya, kubera inzu afite ihagaze Miliyoni $125 ni ukuvuga [155,722,625,000 Rwf], iherereye mu mujyi wa Medina muri Leta ya Washington. Iyi nzu ifite ibyumba 7, ubwogero 24, ibikoni 6 n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!