Uyu muhanzi yabigaragaje mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, aho yagaragaje uyu mugore nk’uwamuremewe. Uyu musore yashyizeho ubutumwa agaragaza ko ari guhamagara Kajala, agaragaza ko amazina ye yamwise “Uwo naremewe”.
Ikibatsi cy’urukundo cyongeye kugurumana hagati y’umuhanzi Harmonize na Frida Kajala wamamaye muri sinema muri Tanzania, mu Ukuboza 2025 nyuma y’uko mu mezi yari ashize bari bemeje ko bongeye gusubirana ndetse uyu muhanzi agatungurana agaha impano y’imodoka uyu mugore.
Aba bombi bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga iwabo muri Tanzania nyuma y’amashusho yabo bari ku kirwa cya Zanzibar, aho Harmonize yari yagiye gutaramira, mu bikorwa by’umwe mu baherwe baho.
Amashusho yagiye hanze agaragaza Harmonize na Kajala bari mu bwato, ndetse bari ahantu handitse amagambo agira ati “Wanyemerera tukazarushinga?”. Nubwo aya magambo yari yanditse nta yandi makuru arajya hanze gusa ibinyamakuru bimwe byavugaga ko Harmonize ari mu mushinga wo gusaba uyu mugore ko babana akaramata.
Mu mpera za 2020 nibwo Harmonize w’imyaka 35 yakundanye na Kajala w’imyaka 43, nyuma yo gutandukana n’Umutaliyani Sarah Michelotti bari barashakanye.
Bwa mbere aba bombi batandukana mu ntangiro za 2021 bari bamaranye amezi abiri, ibi byari biturutse ku myitwarire ya Harmonize wari utangiye gutereta umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Paula Kajala ubu washakanye n’umuhanzi Marioo na we wo muri Tanzania.
Nyuma yo gutakamba cyane asaba imbabazi, uyu muhanzi yasubiranye na Kajala muri Kamena 2022. Ariko uwo mwaka warangiye batagicana ndetse Frida Kajala Masanja agaragaza ukwicuza.
Uyu mubyeyi yari yasibye amafoto yose amugaragaza ari kumwe na Harmonize. Yavuze ko yababajwe no kongera gusubira mu rukundo n’umusore batandukanye. Arangije ati “Njye nk’umugore n’umuntu naremewe gukunda no kubabarira, ariko ubu nkwiriye gusekwa, gushinyagurirwa no gusuzugurwa.”
Uyu mugore wavugaga ko yakoze amakosa akomeye yakomeje agira ati “Nakoshereje umuryango wanjye, barumuna banjye, n’inshuti zanjye, burya ikosa ritihanganirwa ni ugusubiramo amakosa wigeze gukora.”
Aba bombi muri Gicurasi 2025, ni bwo bongeye gusubirana ndetse Harmonize aha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Defender, Frida Kajala.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!