Ni mu butumwa uyu muhanzi uri mu bagezweho mu karere, yatambukije kuri Instagram Story, avuga ko yifuza ko umwaka wa 2024 wamusiga yongeye kuva mu bugaragu.
Yagize ati “Ndashaka ko umwaka wa 2024 mbishyira ku rundi rwego, umuziki mwinshi n’urukundo rwinshi. Nzashaka mbere y’isabukuru yanjye. Ndashaka kuzuza 30 ndi mu bandi bagabo bashatse.”
Harmonize yakomeje avuga ko intege zo guhangana buri munsi ziri gushira kandi ko amaze kugera ku rwego rwo kwifuriza intsinzi buri wese.
Atangaje ibi nyuma y’iminsi umukobwa witwa Poshy Queen uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, ahishuye ko akundana n’uyu muhanzi uzwiho guharara abagore b’imiterere itangaje.
Nyuma y’uko kandi uyu muhanzi atangaje ko yifuza kurongora mu 2024, Poshy Queen yifashishije imbuga nkoranyambaga, yihanangiriza abamuca intege ko Harmonize ari kumukoresha atamukunda na gato.
Yavuze ko ari mukuru bihagije ku buryo atayoberwa umuntu uri kumushuka cyangwa ushaka kumukoresha mu nyungu ze bwite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!