00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harmonize yahawe inkwenene ashinjwa kwiba igitekerezo cy’amashusho y’indirimbo ya Phil Peter na Kenny Sol

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 October 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania na Afurika y’Iburasirazuba akomeje guhabwa inkwenene n’ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko amashusho yakoresheje mu ndirimbo nshya harimo igitekerezo yibye mu ndirimbo yahuje Kenny Sol na DJ Phil Peter.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bahaye urw’amenyo umuhanzi Harmonize bamwibasira bavuga ku ndirimbo “Leave me alone” yakoranye na Abigail Chams imaze umunsi umwe isohotse.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 18 Ukwakira 2022 abantu bayikurikije imijugujugu yaba Abanyarwanda n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya na Tanzania byafashe umwanya biyigarukaho bivuga ko uyu muhanzi yafashe igitekerezo gisa neza neza n’ikiri mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny_sol imaze ibyumweru bitatu isohotse.

Iki gitekerezo bavuga ni amashusho y’amasegonda atatu agaragaza Kenny Sol ateruwe n’abantu babiri bagenda bamucuritse ku buryo umutwe ariwo ujya hasi.

Ni amashusho agaruka inshuro eshatu mu ndirimbo ‘Terimometa’ iri mu zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma y’ibyumweru bitatu iyi ndirimbo isohotse Harmonize na we yakoze ibisa n’ibi mu mashusho y’amasegonda 20 na we agaragara ateruwe n’abantu babiri umutwe uri hasi bisa neza neza n’uko Kenny Sol yari ameze uretse imyenda bari bambaye ni yo itandukanye.

Phil Peter mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko ibyabaye nta byinshi yabivugaho uretse gusaba Abanyarwanda gufungura amaso bakizerera mu bintu by’iwabo kuko n’abo bita banini ibyo batekereza nabo babitekereza.

Ati“Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kutizerera mu bantu bacu, njye si ubwa mbere nshishuwe ariko ukabona abantu batavuga kandi abaye ari njye wabikoze sinabakira. Ibyo abo bita ibikomerezwa batekereza erega natwe twabitekereza!”

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo Kiss FM yo muri Kenya, Middle Simba, Rick Media, Bongo Trending n’ibindi bizwi cyane muri Tanzania, byagaragaje ko Harmonize yibye igitekerezo kiri mu ndirimbo “Terimometa”.

Iyi ndirimbo “Terimometa” yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022, yanditswe na Phil Peter, Kenny Sol na Junior Rumaga, amajwi yayo atunganywa na Element Eleeh naho amashusho ayoborwa na Gad.

“Leave Me alone” ya Harmonize yakorewe muri Konde Gang Music, amashusho yayo yayobowe na Directon Kenny.

Ku bakomeje kuvuga kuri izi ndirimbo zombi bavuga ko atari ubwa mbere Harmonize avuzweho kwiba ibitekerezo by’amashusho y’indirimbo gusa bandi bakavuga ko uwayoboye amashusho ari we ufite ikibazo atari Harmonize ukwiye kubibazwa.

Gusa hari n’abavuga ko kwiga ari ukwigana dore ko ibi bose bakoze bijya gusa n’ibiri mu ndirimbo ‘I’m Not Dead Yet’ya Mike Posner yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022 gusa muri iyi ndirimbo Mike agaragara acuritse ariko nta bantu bamufashe.

Si ubwa mbere ibi bivuzwe ku bahanzi bo muri Tanzania dore ko mu 2020 Diamond Platnumz yashinjwe kwiba igitekerezo cy’amashusho y’indirimbo ‘Gere’ yakoranye na Tanasha Donna dore ko ibyo bakoze bisa n’ibi mu ndirimbo ‘Brisa’ ya IZA yasohotse mu 2019.

Reba hano ‘Terimometa’ indirimbo ya Phil Peter na Kenny Sol

Reba hano ‘Leave Me Alone’, indirimbo ya Harmonize na Abigail Chams

Kenny Sol mu ndirimbo ya Phil Peter
Harmonize yahawe inkwenene ashinjwa kwiba igitekerezo cy’amashusho y’indirimbo ya Phil Peter na Kenny Sol
DJ Phil Peter asaba Abanyarwanda kugirira icyizere abahanzi babo kuko na bo bafite ubushobozi bwo gutekereza ibintu bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages