00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harmonize yahishuye uburyo yacuruje caguwa, kurara ku muhanda n’ibindi bizazane yaciyemo (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 March 2018 saa 11:12
Yasuwe :

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ari i Kigali aho yatumiwe mu gitaramo gikomeye azakorera kuri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018.

Mu kiganiro na Harmonize mbere y’uko aririmbira abafana be mu Rwanda, yavuze ko ari ishema rikomeye kuba yaratoranyijwe nk’umuhanzi ukunzwe. Yavuze ko i Kigali yahabonye umwihariko haba ku iterambere ry’igihugu n’uburyo abashyitsi bakiranwa urugwiro.

Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali yageze i Kigali mu museso wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’abasore babiri n’umukunzi we Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.

Yavuze ko abazitabira ibitaramo azakorera mu Rwanda [haba icyo kuri uyu wa Gatanu i Musanze no kuwa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe kuri Camp Kigali] ko azabaririmba bwa mbere indirimbo yakoranye n’Umunyamerika Tyga.

Harmonize ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘911’ yafatanyije na Yemi Alade, yavuze ko urwego agezeho yafashijwe no “kudacika intege no kubaha buri wese”. Yaciye mu bizazane mbere y’uko amenyekana gusa yemeza ko “byose byari igeno ry’Imana”.

Yagize ati “Ikintu cyonyine cyatumye ngera hano nkaba nanatumiwe ngo nze ndirimbire mu Rwanda, ntabwo byoroshye ariko ndashimira Imana cyane. Icya mbere ni ugukorana umurava, kubaha umuntu wese kandi noneho kimwe gito ubonye ukakibyaza umusaruro, kikaguha imbaraga zo gukora cyane. Ikindi navuga cyamfashije, ni igeno ry’Imana.”

Yacuruje caguwa…

Yongeyeho ko abahanzi bakizamuka baca mu bizazane bitandukanye ndetse na we yabiciyemo byinshi. Yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy’imodoka.

Yagize ati “Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye. Ndagira ngo mbabwire mwebwe murimo kundeba ubu cyangwa mwebwe munyumva ko ntabwo umuntu agera ku ntsinzi adaciye mu bizazane, urugendo rwanjye rwari rurerure cyane.”

Yongeraho ati “Njye nakoze ibintu byinshi cyane ntaraba Harmonize, hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.”

Uretse Safi nzi n’abandi…

Yavuze ko “Uretse Safi, nzi abandi bahanzi benshi muvandimwe, nzi benshi kandi ndi umufana w’umuziki nyarwanda.”

Safi Madiba uzaririmbana na Harmonize yavuze ko yiteguye bihagije ku buryo ashaka kwereka abafana be ko ‘uwo babonaga muri Urban Boyz yungutse imbaraga zisumbuyeho’.

Harmonize w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiye muzika mu mwaka wa 2011, izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo zamenyekanye.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yahuye na Diamond amusinyisha muir WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola" na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.

Harmonize yavuze ko mbere yo kumenyekana yabanje guca mu buzima bubi
Mupende Ramadan yatangaje ko iyo adashora imari muri muzika yari kuba abaye nk'umugambanyi
Marina, ni we muhanzi wa mbere Bad Rama yasinyishije muri The Mane Records
Safi Madiba yinjiye muri The Mane nyuma y'igihe kinini ari inshuti na Bad Rama
Harmonize na Bad Rama washinze The Mane
Bad Rama washinze inzu iteza imbere umuziki, ubu ikorana na Safi Madiba na Marina
Uyu mugabo amaze kugira uruhare runini mu bikorwa bitandukanye bya muzika mu Rwanda
Safi yavuze ko yiteguye kwiyerekana bwa mbere nk'umuhanzi ku giti cye

Amafoto&Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages