Nyuma y’iminsi banugwanugwa mu rukundo, Harmonize yagaragarije amarangamutima Poshyqueen, atangaza ko ashobora kumurongora, bitungura benshi bamukekaga mu rukundo na Yolo the Queen.
Mu butumwa yatambukije kuri Instagram bwaje buherekeje amashusho amugaragaza we n’uyu mukobwa bari kuryoshya mu bwato, yavuze ko bimukundiye yamwifashisha mu mashusho y’indirimbo nshya cyangwa akamurongora.
Yagize ati “Uyu munsi ndi kumwe n’umuntu uri kuvugwa cyane muri Tanzania yose Poshyqueeen. Mwirengagize iyo ndirimbo turi kumva. Namushyira mu mashusho y’imwe mu ndirimbo zanjye cyangwa murongore?”.
Mu bitekerezo birenga ibihumbi bine abantu batanze kuri ayo mashusho, benshi muri bo babwiraga uyu muhanzi ko akwiye gushaka umukobwa umwe babana, akava mu byo guhora akorakora abakobwa bose bahuye.
Abandi bamubwiraga ko baberanye kandi ko bakubaka umuryango mwiza.
Si ubwa mbere Harmonize asezeranyije umukobwa kumurongora, kuko mu 2023 yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda, akagura inzu i Kigali ubundi akabana na Yolo the Queen.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!