00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Harry Belafonte bita Umwami w’umuziki wa Calypso yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 April 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Harry Belafonte benshi bita umwami w’umuziki wa Calypso , waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, wari umuririmbyi n’umukinnyi wa filime yitabye Imana afite imyaka 96.

Uyu munyabigwi wavukiye i Harlem mu Mujyi wa New York mu 1927, yaguye iwe mu rugo i Manhattan ku wa 25 Mata 2023 yishwe n’umutima.

Yari umuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yaharaniye guca burundu amacakubiri ndetse yari n’inshuti magara ya Martin Luther King Jr na Nelson Mandela.

Yagiye ayobora akanatera inkunga imyigaragambyo imwe n’imwe yamagana akarengane n’ivanguraruhu rikorerwa abirabura.

Ni umwe mu bari bayoboboye imyigaragambyo yabereye i Washington DC mu 1963, aho Martin Luther King Jr yavugiye imbwirwaruhame y’amateka ya “I Have a Dream”.

Yabereye urugero benshi mu birabura bavutse nyuma ye n’abamubonye bakibyiruka. Ni umwe mu bantu babaye hafi cyane Martin Luther King.

Ni we muhanzi wa mbere wakoze album ku giti cye ikagurisha kopi zirenga miliyoni , ni agahigo akesha Album ye ya mbere yise Calypso yasohotse mu 1956.

Uyu munyabigwi yitabye Imana ari hafi y’umugore we Pamela Frank ,asize abana bane barimo Adrienne Belafonte Biesemeyer, Shari Belafonte, Gina Belafofnte na David Belafonte n’abuzukuru umunani.

‘Day-O’ benshi bita Banana Boat ni imwe mu ndirimbo za Harry Belafonte zakunzwe cyane

Harry Belafonte mu buzima bwe yaharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, akaba umuririmbyi n’umukinnyi wa filime
Harry Belafonte yari inshuti ikomeye cyane ya Nelson Mandela
Harry Belafonte yari inshuti magara ya Martin Luther King bakoranye ibikorwa byinshi byatumye aba umuntu ukomeye muri Amerika
Harry Belafonte yitabye Imana ari kumwe n'umugore we Pamela Frank akaba uwa gatatu yari ashatse nyuma yo gutandukana na Julie Robinson babanye kuva 1957–2008 na Marguerite Belafonte babanye kuva 1948–1957
Harry Belafonte, Umwami w’umuziki wa Calypso yitabye Imana afite imyaka 96

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages