Uyu munyabigwi wavukiye i Harlem mu Mujyi wa New York mu 1927, yaguye iwe mu rugo i Manhattan ku wa 25 Mata 2023 yishwe n’umutima.
Yari umuntu uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Yaharaniye guca burundu amacakubiri ndetse yari n’inshuti magara ya Martin Luther King Jr na Nelson Mandela.
Yagiye ayobora akanatera inkunga imyigaragambyo imwe n’imwe yamagana akarengane n’ivanguraruhu rikorerwa abirabura.
Ni umwe mu bari bayoboboye imyigaragambyo yabereye i Washington DC mu 1963, aho Martin Luther King Jr yavugiye imbwirwaruhame y’amateka ya “I Have a Dream”.
Yabereye urugero benshi mu birabura bavutse nyuma ye n’abamubonye bakibyiruka. Ni umwe mu bantu babaye hafi cyane Martin Luther King.
Ni we muhanzi wa mbere wakoze album ku giti cye ikagurisha kopi zirenga miliyoni , ni agahigo akesha Album ye ya mbere yise Calypso yasohotse mu 1956.
Uyu munyabigwi yitabye Imana ari hafi y’umugore we Pamela Frank ,asize abana bane barimo Adrienne Belafonte Biesemeyer, Shari Belafonte, Gina Belafofnte na David Belafonte n’abuzukuru umunani.
‘Day-O’ benshi bita Banana Boat ni imwe mu ndirimbo za Harry Belafonte zakunzwe cyane



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!