Uwari waserukiye igihugu cya Philippine, witwa Mutya Johanna Datul, w’imyaka 21, ureshya na metelo 1.72, niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2013, mu marushanwa yaberaga i Minsk’s Sports Palace kuri uyu wa 6 Nzeri 2013.
Mutya Johanna Datul, yahembwe amadolari ibihumbi makumyabiri na bitanu kashi, USD 25.000 ni ukuvuga arenga miliyoni 16 ushyize mu manyarwanda.
U Rwanda, rwari ruhagarariwe na Nyampinga Mutesi Aurore Kayibanda, ntaho rwagaragaye haba ku rutonde rw’ibihugu 20 byaje ku isonga, haba ku rutonde rw’imyanya yindi yatsindiwe habe yewe no ku rutonde rw’abageze ku musozo w’aya marushanwa.
Gusa u Rwanda rwaje mu bihugu nka Cameroon, Togo na Zimbabwe byahabwaga amahirwe yo gushobora gutungurana nyuma y’igihugu cya Gabon cyahabwaga amahirwe menshi muri Afurika.
Aurore Mutesi kandi agaragara ku mwanya wa 15, ku rutonde rw’abakobwa 18 ba mbere batowe kuri Internet, aho yagize amajwi 20, mu gihe uwa mbere yagize amajwi 3600 naho uwa nyuma agira amanota 10.
Mutya Johanna Datul yari yanatorewe umwanya wa “Miss Personality”, umwe mu myanya myiza muri iri rushanwa. Igisonga cya mbere cyabaye Miss Mexico - Jacqueline Morales (23), Igisonga cya kabiri cyabaye Miss Turkey, Leyla Kose, igisonga cya gatatu cyabaye Miss Indonesia, Cokorda Istri Krisnanda Widani (21) naho igisonga cya kane kiba Miss U.S. Virgin Islands, Esonica Veira (24).
Ibihugu byageze ku musozo w’irushanwa:
- Gabon yari ihagarariwe na Hillary Ondo (Miss Supranational Africa),
- Brazil yari ihagarariwe na Raquel Benetti (Miss Supranational Americas),
- Australia yari ihagarariwe na Esma Voloder (Miss Supranational Asia & Oceania),
- Belarus yari ihagarariwe na Veronika Chachyna (Miss Supranational Europe),
- Myanmar yari ihagarariwe na Khin Wint Wah (Miss Internet),
- Puerto Rico yari ihagarariwe na Desireé Del Río de Jesus (Miss Photogenic),
- Venezuela yari ihagarariwe na Annie Fuenmayor,
- U Buhinde na Ukraine byari bihagarariwe na Kateryna Sandulova,
- Luxembourg yari ihagarariwe na Heloise Paulmier,
- Latvia yari ihagarariwe na Diana Kubasova,
- U Burusiya bwari buhagarariwe na Yana Dubnik,
- Canada yari ihagarariwe na Suzette Hernandez,
- Poland yari ihagarariwe na Angelika Ogryzek na
- Thailand yari ihagarariwe na Thanyaporn Srisen.
Muri iri rushanwa kandi, Miss Nicaragua ari we Alejandra Gross yatsindiye umwanya wa Best National Costume award, naho Miss Sweden ari we Sally Lindgren we atsindira umwanya wa Miss Elegance.
Urutonde rw’ibihugu 20 byaje ku isonga:
- 1. AUSTRALIA
- 2. BRAZIL
- 3. CANADA
- 4. GABON
- 5. ICELAND
- 6. INDONESIA
- 7. INDIA
- 8. LATVIA
- 9. LUXEMBOURG
- 10. MEXICO
- 11. NETHERLANDS
- 12. PANAMA
- 13. PHILIPPINES
- 14. POLAND
- 15. PUERTO RICO
- 16. RUSSIA
- 17. TURKEY
- 18. UKRAINE
- 19. U.S. VIRGIN ISLANDS
- 20. VENEZUELA
Mu byaranze aya marushanwa yari amaze ibyumweru bitatu aba, ubwo bambaraga utwenda tugufi, Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Kayibanda yanze kwambara nka bagenzi be ahubwo ahitamo kujya agerekaho akitero hejuru y’utwo twenda.
Muri iri rushanwa kandi Miss Curaçao yasezerewe rugikubita bitewe n’uko umwe hatahuwe ko yari atwite.
Ba Nyampinga bageraga kuri 90 basuye ibice bitandukanye byo mu gihugu cya Belarus bari barimo.
Muri aya marushanwa habayeho amatora ku bafana ndetse hanakurikizwa amajwi y’abanyamakuru bakurikiraga buri munsi iby’aya marushanwa ndetse n’ay’abagize akanama nkemurampaka.
Cyo kimwe na bagenzi be basozanyije aya marushanwa, biteganijwe ko Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Aurore Kayibanda, azahaguruka ku matariki ya Karindwi n’Umunani Nzeri agaruka i Kigali mu Rwanda, mu gihe abandi bazataha mu bihugu byabo.
Amafoto menshi kanda hano globalbeauties



















TANGA IGITEKEREZO