00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatahuwe umukinnyi wa filime watumye Perezida Macron akubitirwa mu ruhame n’umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 May 2026 saa 05:26
Yasuwe :

Ibitangazamakuru bikomeye ku Isi byongeye kuzamura inkuru y’urushyi Perezida Emmanuel Macron aherutse gukubitirwa n’umugore we mu ndege, bigaragaza ko hari umukinnyi wa filime wabaye imbarutso yarwo.

Ni inkuru zongeye kuzamuka nyuma y’uko hadutse izivuga ko hari umukinnyi wa filime wo muri Iran wabaye intandaro y’ayo makimbirane.

Mu 2025 ni bwo Emmanuel Macron yakubiswe n’umugore we Brigitte Macron ubwo bageraga i Hanoi muri Vietnam, icyo gihe Brigitte akaba yaragaragaye asunika cyangwa akubita mu maso Perezida Macron mu gihe bari bagifungura umuryango w’indege.

Icyo gihe ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byabanje kubihakana, nyuma bivuga ko byari urwenya rw’abashakanye.

Ku rundi ruhande umunyamakuru wa politiki wo mu Bufaransa witwa Florian Tardif yavuze ko ibyabaye bifitanye isano n’ubutumwa Perezida Macron yari ari kwandikirana n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Iran, Golshifteh Farahani.

Uyu munyamakuru yabigarutseho mu gitabo yise “Un couple (presque) parfait”, aho yavuze ko Brigitte Macron yaba yarabonye ubutumwa bwo kuri telefone umugabo we yandikiranaga n’uyu mukinnyi wa filime, bituma bahita batangira gushyamirana.

Tardif yavuze ko Perezida Macron na Golshifteh Farahani bari bafitanye umubano usanzwe ariko ubutumwa bandikiranaga bwari buremereye ku buryo bwahise buteza ubwumvikane buke mu muryango wa Perezida Macron.

Ku rundi ruhande amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa na we yaje kumenya amakuru y’uko Perezida Macron yaba afite izindi nkumi yihebeye ahita akuramo ake karenge.

Nubwo uyu munyamakuru yatangaje aya makuru, ku ruhande rwa Perezida Macron, ntacyo barabivugaho ndetse no ku ruhande rwa Golshifteh Farahani ngo agire icyo abivugaho.

Golshifteh Farahani ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane bakomoka muri Iran. Yamamaye muri filime zirimo ‘Extraction’, ‘Paterson’ na ‘Girls of the Sun’.

Kuri ubu uyu mukobwa yamaze kwimukira mu Bufaransa nyuma yo guhunga ibibazo bya Politike byo muri Iran.

Perezida Emmanuel Macron aherutse gukubitirwa mu ndege n'umugore we
Golshifteh Farahani asanzwe ari umukinnyi wa sinema ukomoka muri Iran
Ubutumwa Perezida Macron yari ari kwandikirana n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Iran, Golshifteh Farahani nibwo bwatumye akubitirwa mu ndege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages