Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 hitezwe umuhango ukomeye wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ibirori byo ‘Kwita Izina Gala Dinner’ bigomba kujyana nawo nabyo bitegerejwe na benshi. Bizabera ku Intare Arena.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 4 Nzeri 2022 cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kwinjira ni 30 000 RWF muri VIP na 50 000 RWF muri VVIP .
Iki gitaramo kizaririmbamo Massamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel.
Youssou N’Dour uzaba ariwe muhanzi mukuru muri iki gitaramo ni umuririmbyi wo muri Sénégal, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi akaba n’umunyepolitiki.
Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyakoze inkuru imushyira mu banyabigwi bo ku Mugabane wa Afurika bakiriho. Kuva muri Mata 2012 kugeza Nzeri 2013, yari Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Sénégal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!