00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe amatariki yo gutoranya abazitabira Miss Rwanda 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 December 2018 saa 07:58
Yasuwe :

Abashaka guhatana mu irushanwa ry’ubwiza ryo gutoranya umunyarwandakazi uhiga abandi mu buranga, ubuhanga n’umuco mu 2019 batangiye kwiyandikisha ndetse irushanwa rigiye gutangira hatoranywa abazahagararira Intara.

Ku ikubitiro gutoranya abakobwa bazahagararira abandi mu ntara bakomokamo bizatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 15 Ukuboza, mu karere ka Musanze kuri La Palme Hotel.

Ku wa 16 Ukuboza rikomereze i Rubavu mu Burengerazuba ku Inzozi Hotel.

Ku wa 22 abategura irushanwa rya Miss Rwanda bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel.

Hazatoranywa abahagararira u Burasirazuba ku wa 23 Ukuboza, mu karere ka Kayonza ahitwa Silent Hill Hotel.

Gutoranya abazahagararira Intara mu irushanwa rya Miss Rwanda bizasorerwa mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro kuri Hill Top Hotel, ku wa 29 Ukuboza 2018.

Guhitamao abakobwa bahagararira intara bizajya bitangira i Saa munani z’amanywa.
Abakobwa bazajya mu mwiherero bazatoranywa ku wa 5 Mutarama 2019 n’aho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2019 azaba asimbuye Iradukunda Liliane ufite irya 2018.

Hagiye gutangira gushakishwa uzasimbura Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2018
Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages