Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye muri iki gihugu cyitwa ‘Ubutaka bw’inseko.’

Amakuru menshi kuri iri rushanwa azatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba ku wa 18 Gashyantare 2019 nk’uko ikinyamakuru Missosology cyabitangaje.

Miss World 2018, Vanessa Ponce de León azagera mu Mujyi wa Bangkok tariki 16 Gashyantare ari kumwe n’umuyobozi w’iri rushanwa Julia Morley. Bazaba kandi bari kumwe n’abakobwa bahize abandi kuri buri mugabane mu irushanwa ry’umwaka ushize.

Abo ni Miss World Europe, Maria Vasilevich, wo muri Belarus; Miss World Caribbean, Kadijah Robinson wo muri Jamaica; Miss World Americas, Solaris Barba wo muri Panama; Miss World Africa, Quiin Abenakyo wo muri Uganda; Miss World Asia, Nicolene Pichapa Limsnukan wo muri Thailand; Miss World Oceania, Jessica Tyson wo muri Nouvelle Zelande, na Miss United Kingdom, Linzi McLelland wo muri Ecosse.

Julia Morley yavuze ko bishimiye kujyana iri rushanwa muri Thailand nk’igihugu kibamo abaturage bahorana ibyishimo kandi bakunda abantu.

Yagize ati “Kumara igihe aha biroroshye kubona impamvu Thailand yahawe ako kabyiniriro (Ubutaka bw’inseko). Bakunda abantu kandi buri wese ahora amwenyura.”

U Rwanda ruzahagararirwa na Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan uherutse gutorwa mu cyumweru gishize. Niwe munyarwandakazi wa kane ugiye kwitabira iri rushanwa nyuma ya Mutesi Jolly (2016) Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).

Nta mwanya uhabambaye abanyarwandakazi barakura muri iri rushanwa. Umushinga Iradukunda Liliane yerekanye wo kurwanya imirire mibi waje muri 25 myiza.

Mu myaka ibiri iheruka iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan niwe uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2019
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan niwe uzaserukira u Rwanda muri Miss World 2019
Miss World 2018, Vanessa Ponce, azatangira ikamba muri Thailand
Miss World 2018, Vanessa Ponce, azatangira ikamba muri Thailand