Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Protais Mitali, yatangije kuri uyu wa 29 Ukwakira 2013, amarushanwa y’itorwa rya Nyampinga asobanurira itangazamakuru uko azagenda n’amatariki azaberaho, ari yo 22 Gashyantare 2014 kuri Stade Ntoya Amahoro i Remera.
Mu gutangiza aya marushanwa, binyuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mitali yavuze ko uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 azongera agahembwa imodoka, ariko noneho yo mu bwoko bwa Hyundai i10.
Hatangajwe ko buri mukobwa wese w’Umunyarwandakazi wujuje ibisabwa birimo kuba ari hagati y’imyaka 18 na 25, uburebure bwa 1,7m, kuba azi ikinyarwanda n’urundi rurimi mpuzamahanga rumwe, kuba ari ingaragu atarigeze ashaka, kuba atuye mu Rwanda n’ibindi yemerewe kwiyandikisha muri aya marushanwa guhera tariki 11 Ugushyingo 2013.
Kwiyandikisha bikorwa unyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw cyangwa se kohereza ubutumwa bugufi ukoresheje telephone, kwiyandikisha ku ishami rya Cogebanque riri mu mujyi wa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Huye na Kisimenti i Remera.
Mu ijambo rye, Minisitiri Mitali yashimye cyane Nyampinga Aurore Mutesi, wahagarariye u Rwanda mu marushanwa anyuranye harimo na Miss Supranational 2013.
Minisitiri yavuze ko Nyampinga Mutesi Aurore azakomeza kugaragara mu bikorwa bindi bitandukanye, dore ko acyambaye n’ikamba rya Miss FESPAM 2013 yambitswe aserukiye u Rwanda.
Minisitiri yavuze kandi ko amarushanwa ya Nyampinga kuri iyi nshuro yashyizwe mu ntangiriro z’umwaka kugira ngo uzajya atorwa ajye yambara ikamba mu gihe cy’umwaka anabashe kugaragara mu bindi bikorwa bya ba Nyampinga ku rwego mpuzamahanga biba mu mwaka wose.
Yongeye gusaba ababyeyi kureka abana babishoboye kandi babyiyumvamo kwitabira aya marushanwa, ati “Aya marushanwa atuma barushaho kwiyubakamo icyizere.”
Nyampinga Mutesi Aurore, wari Nyampinga w’u Rwanda 2012, yavuze ko yungutse byinshi mu mwaka urenga yambaye iri kamba. Yavuze ariko ko hakirimo inzitizi bitewe n’uko yahawe inshingano akiri umunyeshuri no kuba yari ahanzwe amaso mu bikorwa bye byose asabwa gutanga urugero rwiza kuri bose, ati "Harimo inzitizi nyinshi, ariko iyo witwararitse ubigeraho."
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters, ari nabo bazafatanya na Rwanda Inspiration Backup LTD gukurikirana imigendekere myiza y’aya marushanwa, yijeje abantu ko aya marushanwa ateguye ku rwego mpuzamahanga.
Ishimwe Dieudonne, uzwi cyane ku izina rya Mr Prince Kid, uyobora Rwanda Inspiration Backup LTD, amwunganira avuga ko aya marushanwa arushaho kubera inzira ifasha kugera ku iterambere ry’umukobwa, akabasha kugaragaza ibyo ashoboye mu ruhando mpuzamahanga.
Mu isozwa ryayo hazagaragaramo Nyampinga Sonia Rolland Uwitonze, umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 n’abandi.
Nyampinga Mutesi Aurore avuga ku gutsinda kwe muri Brazza:



















TANGA IGITEKEREZO