Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika nyarwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro , WDA , cyatanze andi mahirwe ku bana b’u Rwanda bashaka kwiga umuziki guhera muri Mutarama 2015.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi Ngiro (WDA) bwatangaje ko hateguwe andi marushanwa yo guhitamo abazemererwa kwiga mu ishuri ry’umuziki ribarizwa muri "Ecole d’arts de Nyundo" mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa WDA buvuga ko abemerewe kurushanwa ari abana barangije ni icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye (9 years basic education). Ababyifuza bakaba bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha binyuze ku rubuga rwa WDA www.wda.gov.rw cyangwa bakiyandikisha mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro(IPRC) mu ntara baherereyemo.
Abazagaragaza impano kurusha abandi nibo bazahabwa amahirwe yo
kwiga mu muziki.
Iryo rushanwa rizabera mu gihugu hose ku buryo bukurikira:
-Intara y’Uburengerazuba: ku itariki 15 Ukuboza 2014 saa tanu z’amanywa kuri IPRC
-Intara y’Amajyepfo: ku itariki ya 16 Ukuboza 2014 saa tanu z’amanywa kuri IPRC
-I Kigali: ku itariki ya 17 Ukuboza 2014 saa tanu z’amanywa IPRC Kicukiro
-Intara y’Uburasirazuba: Ku itariki 19 Ukuboza 2014 saa tanu kuri IPRC
-Intara y’Uburasirazuba: ku itariki ya 20 Ukuboza 2014 saa tatu za mu gitondo IPRC Gishari
-Intara y’Amajyaruguru: ku itariki ya 22 Ukuboza 2014 saa tanu IPRC
Icyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa kizaba ku itariki ya 23 Ukuboza 2014 kuri Petit Stade i Remera
Abiyumvamo impano bose bifuza kuba abahanzi babigize umwuga barashishikarizwa kuzitabira aya marushanwa kugira ngo bagerageze amahirwe yabo.
Soma inkuru y’ishuri rya muzika riherutse gufungurwa ku mugaragaro.


















TANGA IGITEKEREZO