00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe ibitaramo bizabanziriza itangwa rya ‘Isango na Muzika Awards 2023’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 November 2023 saa 08:36
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere hateguwe ibitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika (IMAwards2023) bizabera hirya no hino mu gihugu.

Ibi bitaramo bizahuriramo abahanzi bahataniye Isango na Muzika Awards bizatangirira mu Karere ka Bugesera mu kigo cy’abakobwa cya Maranyundo Girls School tariki 25 Ugushyingo, bikomereze muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tariki 2 Ukuboza, bisoreze i Nyarugenge i Karama-Norvege tariki 9 Ukuboza 2023.

Tariki 17 Ukuboza 2023 muri Parkinn Hotel mu Mujyi wa Kigali nibwo hazatangwa ibihembo ku bahanzi bahataniye ibi bihembo, ndetse gahunda yo gutora abahanzi bahatanye mu byiciro 11 izatangira tariki 15 Ugushyingo 2023 ku rubuga rwa IGIHE. igihe.com.

Kavukire Alex uri mu bategura iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo byashyizweho mu rwego rwo kongera uburyohe muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane biherekejwe n’ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko kwirinda SIDA.

Ati “Hazatarama abahanzi benshi bari bahataniye Isango na Muzika Awards 2023, twifuje kwagura ibi bihembo kugira ngo bigere ku bakunzi ba Isango na Muzika no guhuza abahanzi n’abafana babo byose bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda na muzika muri rusange.”

Kavukire yavuze ko ibi bitaramo ari gahunda ngari kandi izakomeza gukorwa no mu myaka iri imbere ndetse hakagurwa uduce ibi bitaramo byageramo.

Uyu mwaka Juno Kizigenza, Producer Element, Danny Nanone na Alyn Sano nibo bahanzi bayoboye abatahaniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards (IMA 2023).

Aba bahanzi bahataniye ibihembo bitatu, bakurikiwe na Yago, Ruti Joel, Israel Mbonyi na Vestine & Dorcas bahataniye ibihembo bibiri.

Indirimbo “Fou de Toi” ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana na “Igitangaza” ya Juno Kizigenza zihataniye ibihembo bibiri.

Dore uko abahanzi bahatanye muri Isango na Muzika Awards 2023

1. Best Male Artist (Umuhanzi witwaye neza mu bagabo)

· Bruce Melodie
· Dany Nanone
· Israel Mbonyi
· Juno Kizigenza

2. Best Female Artist (Umuhanzikazi witwaye neza)

· Alyn Sano
· Ariel Wayz
· Bwiza
· Vestine & Dorcas

3. Best New Artist (Abahanzi bashya bitwaye neza)

· Linda Montez
· Malani Manzi
· Shemi
· Yago

4.Song of The Year (Indirimbo y’umwaka)

· Fou de Toi ya Element ft Bruce Melodie & Ross Kana
· Nasara ya Dany Nanone ft Ariel Wayz
· Edeni ya Chiss Eazy
· Igitangaza ya Juno kizigenza ft Bruce Melodie & Kenny Sol
· Suwejo ya Yago

5.Best Collabo Songs (Indirimbo yahize izindi mu zihuriyemo abahanzi barenze umwe)

· Fou de Toi ya Element ft Bruce Melodie & Ross Kana
· Nasara ya Danny Nanone ft Ariel Wayz
· Lala ya Kirikou Akili ft Chriss Eazy
· One More Time ya Kenny Sol ft Harmonize
· Say Less ya Alyn Sano ft Fik Fameica & Sat-B

6.Best Music Producer (Utunganya indirimbo wahize abandi)

· Element Eleeeh
· Kozze
· Prince Kiiiz
· Santana Sauce

7.Best Gospel Artist (Umuhanzi wahize abandi mu bakora umuziki wa guhimbaza Imana)

· Aline Gahongayire
· Israel Mbonyi
· Josh Ishimwe
· Vestine & Dorcas

8.Best Video Director (Utunganya amashusho y’indirimbo wahize abandi)

· Chico Berry
· Fayzo pro
· Gad
· Meddy Salleh

9.Best album of the Year (Album y’umwaka)

· Essence ya Tom Close
· Live life love ya Nel Ngabo
· Musomandera ya Ruti Joel
· Rumuli ya Alyn Sano
· Yaraje ya Juno Kizigenza

10.Best Cultural Act (Abitwaye neza muri gakondo)

· Inganzo Ngali
· Inyamibwa
· Rumaga Junior
· Ruti Joel

11.Best Burundi Artist (Umuhanzi w’i Burundi wahize abandi)

· Big Fizzo
· Drama T
· Natasha
· Sat B

Ku nshuro ya mbere hagiye kuba ibitaramo bya Isango na Muzika Awards bizenguraka uduce tumwe na tumwe tw’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages