Buri mwaka Telent Detection ltd itegura igitaramo cyo gusezera ku banyeshuri baba barangije ibiruhuko cyizwi nka Bye Bye Vacance. Kuri iyi nshuro kizaba ku itariki ya 08 Kanama aho abanyeshuri bose bazahuzwa n’abahanzi bakunda mbere yo gusubira ku ishuri.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Rurangwa Gaston , Umuyobozi wa Talent Detection ltd ari nayo yateguye iki gitaramo , yavuze ko kizanitabirwa n’ aba bahanzi basigaye muri PGGSS4 hamwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda bahurijwe mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri bazaba barangije ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.
Rurangwa Gaston uzwi cyane ku izina rya Skizzy ati, “Nk’uko bisanzwe, Talent Tection ltd itegura ibitaramo bisoza ibiruhuko by’abanyeshuri . Ni ibitaramo bya Bye bye vacance bisanzwe biba, akenshi duhuza abanyeshuri n’abahanzi bakunda kugira ngo babasezereho. Buri munyeshuri ahawe ikaze kandi ibyo twabateguriye kuri iyi nshuro birimo udushya”
Abahanzi biteguye kuzishimana n’abahanzi mbere yo gusubira ku masomo harimo: Bruce Melody, Jay Polly , Dream Boyz , Jody Phibi, Oda Paccy, Sgt Robert, Jules Sentore, Active na King James.
Hazaba hari kandi, ababyinnyi bagize itsinda rya Sick City Entertainment, abanyarwenya bakomeye mu Rwanda MC Arthur na Babou, aba Dj bahuriye mu itsinda rya Platinum Deejays. Kuri uwo munsi kandi abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda ; MC Anita Pendo, Tino, Kate Gustave na Phil Peter bazaba basimburana ku rubyiniro bashyushya abafana.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Car Wash Tariki ya 08 Kanama 2014, ni amafaranga 2000 ku muntu na 3000 rwf kuri couple. Igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO