00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe urugendo rw’umunezero w’urukundo ruzasorezwa ku Rwesero

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 3 February 2015 saa 03:30
Yasuwe :

Abakundana bateguriwe ibirori byo kwidagadura bakina umupira w’intoki ku mucanga, udukino turyohereza abakundanye, gufatira amafunguro hejuru y’ikiyaga cya Muhazi ari nako basangira ibyishimo by’urukundo.
Mu rugendo rw’umunezero w’urukundo rwiswe ‘Valentine’s Trip’, ruzahuriramo abakundana bazaba baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda aho biteganyijwe ko bazakora umutambagiro w’abakundana uzatangirira i Kigali ugasorezwa ku Rwesero ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi.
Mu kiganiro na (…)

Mu kiganiro na IGIHE, Muragijimana Albert umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura uyu mutambagiro uzahuriramo abakundana yavuze ko rwateguwe mu rwego rwo korohereza abakundana kwizihiza Saint Valentin bari kumwe ndetse bikaba umwanya mwiza wo gusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu cyabo.

Yagize ati “Uyu munsi uzaba ari agahebuzo ku basore n’inkumi bakundana ndetse no ku bashakanye kuko bateguriwe byinshi byiza bizabafasha kuzishimana bidasanzwe. Byateguwe nk’umutambagiro w’urukundo uzatangirira i Kigali ugasoreza ku Rwesero. Twifuje ko cyaba igikorwa cyo kwishimira umunsi w’abakundanye ariko bagasura ibyiza bitatse igihugu cyacu ari nayo ntego twihaye yo gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo bakamenya uko igihugu cyacu kimeze”

Yungamo agira ati “Muri uwo mutambagiro uzaba ku itariki ya 14 Gashyantare , hari bamwe mu bakundanye bazawukora bazagenerwa impano zitandukanye nk’amatike y’indege, ijoro muri hotel ndetse n’izindi mpano zibereye abakundanye.”

Wilson Tours isanzwe iteza imbere Umuco n'Ubukerarugendo mu Banyarwanda

Uru rugendo rwateguwe ku bufatanye na Wilson Travel Tours , isanzwe iteza imbere umuco n’ubukerarugendo ku Banyarwanda. Biteganyijwe ko hazaba imyidagaduro itandukanye nka Volley yo ku mucanga (Beach volley), kwidagadura mu bwato, kubyina injyana za Kinyarwanda, amarushanwa hagati y’ama Couples akundana.

Uru rugendo rukazatangira ku isaha ya saa mbili za mugitondo. Uwifuza gukorana uru rugendo yishyura amafaranga 20,000 Frw akubiyemo ay’urugendo, amafunguro na ticket yo kwinjira muri Hotel des Milles Collines mu gitaramo cyiswe Soirée des Amoureux ari naho urugendo ruzasorezwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages