Ku ikubitiro, irushanwa rya Miss Rwanda ryatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze ahatowe abakobwa batanu bazahagararira iyi ntara muri uyu mwaka wa 2015.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2015 nibwo hatowe abakobwa bahiga abandi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse akaba ari nabo bazahagararira abandi muri Miss Rwanda 2015.
Bitandukanye cyane n’umwaka washize ubwo hiyandikishije abakobwa bagera kuri batanu gusa mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri iyi nshuro biyandikishije ari benshi dore ko bageraga kuri 26.
Ku isaha ya saa munani n’igice nibwo umukobwa wa mbere yagiye kwiyereka ndetse no kubazwa n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Mike Karangwa, John Munyeshuri na Aline Gahongayire.
Mbere y’uko binjira mu cyumba bagomba kubarizwamo babanje guhabwa amabwiriza ndetse banahumurizwa babwirwa ko nta mukobwa uzasekwa kubera ko yavuze ururimi nabi nk’ibyabaye umwaka ushize aho benshi basize umugani ku bwo gusobwa mu mvugo no kugaragaza ubuhanga buke mu kuvuga.
Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid , Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up iterura iri rushanwa yagize ati, “Mwisanzure ntimugire ubwoba, muhumure nta muntu ubaseka kuko hari ibyo mwakoze kandi ibyo mwumva bitumvikana neza mubaze nta kibazo”.
Mu bakobwa 26 bari biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru, 13 bakuwemo kubera ko batari bujujwe ibisabwa abandi 13 barakomeza.
Benshi mu bakobwa bari muri iri rushanwa bari hagati y’imyaka 19 na 22, umukuru muri bo afite imyaka 23 y’amavuko.
Abakobwa 13 bageze mu cyiciro cya mbere cy’ijonjora, babajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ku ngingo zitandukanye biza kurangira abakobwa barindwi barimo Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines ari bo batsinze. Kuri aba batanu hiyongeyeho abakobwa 2 bahawe amahirwe yo kuzahatana mu bindi byiciro biri imbere. Gusa mu minota mike haramenyekana batanu ndakuka batsinze.
Kundwa Doriane umwe mu bakobwa batowe yatangarije IGIHE ko byose abikesha Imana, ababyeyi be ndetse n’inshuti zamushyigikiye.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mbonye aya mahirwe, nizeye ko nzagera ku nzozi zanjye zo kuba Nyampinga w’u Rwanda ndetse ndashimira n’Imana yanshoboje.”
Yakomeje avuga ko ashimira ababyeyi be bamwemereye kwitabira iri rushanwa ndetse anakangurira abandi babyeyi kujya baha abana babo amahirwe yo kwitabira ibikorwa nk’ibi.
Iri rushanwa kandi ryitabiriwe na Minisitiri Joseph Habineza n’Umuyobozi Ushinzwe ry’Umuco muri MINISPOC Makuza Laren. Aba bayobozi bombi bavuze ko bishimiye uko byagenze mu ntangiriro ndetse bakaba bifuza ko ryazanasozwa neza.
Ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 iki gikorwa kizakomereza mu i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kikaba kigomba kubera muri Gorilla Hotel.
Biteganyijwe ko mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.
Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.
Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines ni bo bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.
Kuri aba bakobwa batanu bakomeje, hiyongereyemo abandi babiri: Uwamahoro Diane na Rubazinda Yvette bahawe amahirwe ya kabiri yo kuzagerageza amahirwe mu zindi Ntara.
Amafoto: JP Nsanzabera



















TANGA IGITEKEREZO