Uyu mwuka mubi wazamutse nyuma y’amashusho yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga arimo Ndimbati muri Tour du Rwanda 2023 mu myambaro ya Ingufu Gin Ltd no mu bikorwa byamamaza iki kinyobwa kandi hari ikindi abereye “Brand Ambassador” mu gihe cy’amezi atandatu.
Mu mpera z’Ukuboza 2022 nibwo yasinye amasezerano, ahabwa inshingano zo kwamamaza ibinyobwa by’uru ruganda rwa Sky Drop Industries ruherereye mu Karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwatunguwe no kubona Ndimbati yamamaza ibikorwa by’urundi ruganda rwenga ibinyobwa bimeze nk’ibyabo kandi bihabanye n’amasezerano ngo bagiranye.
Ndimbati yatangarije IGIHE ko hari impamvu zabimuteye n’ubwo atashatse kuzitangaza ariko yemera ko agiye kuganira n’uru ruganda abereye Brand Ambassador bagasuzuma iby’iki kibazo.
Yagize ati “Dufitanye amasezerano niyo nkorera ahandi ushobora kumbona buriya haba hari indi mpamvu yabiteye, ntabwo bakwiriye kubigiraho impungenge.”
“Impamvu byanasakuje ntibambajije uko nageze hariya ariko njye nabo dufitanye amasezerano. Tuzabikemura turebe ikibazo gihari kandi nzi neza ko tuzabikemura neza, kandi nzakomeza mbamamarize.”
Uyu mugabo ukunzwe n’abatari bake muri sinema avuga ko iyo hari ibitubahirijwe mu masezerano aba hagati y’abantu babiri bicara bagakemura ikibazo kiba cyabayeho.
Ntabwo higeze hatangazwa agaciro cyangwa ibikubiye mu masezerano yagiranye n’urwo ruganda baheruka gusinyana.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!