Babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangamakuru cyateguraga igitaramo bafite kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.
Ni igitaramo bise “Heal Fest Experience” kirabera muri Camp Kigali, aho kwinjira biraba ari 5000 Frw, 10.000 Frw, 25.000 Frw na 200.000 Frw.
Eric Sibonama usanzwe ari uyobora Healing Worship Ministry wavuze ko icyo gitaramo atari cyo gusa bari gutegura arakomeza ati “Ntabwo bizagarukira mu Rwanda gusa kandi kuko duteganya kuzenguruka ibindi bihugu duhana imbibi.”
Ntabwo yavuze igihe bazatangira ibitaramo bizenguruka ibi bihugu gusa yagaragaje ko ari mu gihe cya vuba.
Yavuze ko impamvu bagiye guhera mu Rwanda ari uko ari yo nkomoko yabagize Healing Worship Ministry.
Ibi bitaramo bifite insanganyamatsiko igira iti “Waturemeye kuguhimbaza”.
Umuyobozi w'Indirimbo, Mpawikamba Peter yavuze ko uretse umurimo wo kuririmbira Imana bakora, ikindi bakora ari ugusukura umujyi no gutera ibiti, kwigisha abantu uburyo bakwiteza imbere bari mu buzima bushingiye ku Mana n’ibindi bitandukanye.
Healing Worship Ministry yatangiye mu 2009 ikorera muri Power of Prayer Church’. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Calvary’, ‘Icyo Wavuze’, ‘Amba Hafi’, ‘Umva Icyo Ngusaba’, ‘Nguwe Neza’ n’izindi nyinshi.
Mu 2023 habaye impinduka muri ‘Healing Worship Ministry’ ababanjemo batangira guha ikaze abandi banyempano bafite ubushake mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana.
Kugeza ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 90 n’abandi banyamuryango batuye ahantu hatandukanye.
Mu 2024 ‘Healing Worship Ministry’ yasohoye album bise ‘Sinzitesha Umunezero’ igizwe n’indirimbo 10 zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.









Amafoto: Umwali Sandrine





Ibitekerezo 0