Ku bufatanye bw’ikinyobwa cya Heineken na Dj Africano bateguye ikirori gikomeye cyiswe ‘Heineken Green Light’ ku bazasohokera muri ENVY NightLife KGL kuri Payrus , Kimihurura kuri uyu wa Gatandatu.
‘Heineken Green Light’ ni ikirori ngarukakwezi kiba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi aho abakunda umuziki w’ubwoko butandukanye cyane cyane abakunda gusohokera mu tubyiniro dutandukanye twa Kigali basusurutswa n’umuziki bavangirwa na Dj Africano afatanyije na bagenzi be.
Kuri uyu wa Gatandatu ‘Heineken Green Light’ yateguriwe abakunda gusohokera muri ENVY NightLife KGL ku Kimihurura aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000.
By’umwihariko, Dj Africano na Heineken borohereje igitsinagore aho buri wese urengeje imyaka 18 azaba yemerewe kwinjira ku buntu mbere y’uko saa saba z’ijoro zigera.
‘Heineken Green Light’ yatangiye kubera i Kigali mu mpera za Nzeri 2013, imaze kuzenguruka mu tubyiniro dukomeye i Kigali nka K-Club, O-Zone Lounge na Envy Night Life Club.


















TANGA IGITEKEREZO