Uyu mugore yapfuye ku wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020. Abana be Traci Donat na Jordan Sommers bavuze ko yari umubyeyi mwiza, bamufata nk’aho ari nyirakuru ndetse akaba umugore udasanzwe.
Barangije bati “Imitima yacu yashengutse. Gusa, twihanganishijwe n’uko ijwi rye rizahoraho iteka.”
Yamamaye cyane mu ndirimbo zo mu njyana ya pop-rock mu myaka yo mu 1970, ariko aza kuba ikimenyabose mu 1972 ubwo ‘I Am Woman’ yifashishijwe mu guharanira ubwigenge bw’abagore.
Ubwo yakiraga igihembo cye cya Grammy mu 1973 nk’umugore uhiga abandi mu kugira ijwi ryiza, yashimye Imana kuko yavugaga ko ariyo yatumye buri kimwe kuri we cyoroha.
Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe yabaga mu kigo kiri i Los Angeles cyita ku byamamare biri mu zabukuru.
Yavukiye i Melbourne mu 1941 ku babyeyi bakina filime, nawe atangira kuririmbira abantu benshi akiri umwana. Mu myaka ya 1960 yatsindiye igihembo cy’abanyempano muri Australia ahita ajya i New York aho yaje guhitamo kuguma muri Amerika.
Indirimbo ye ya mbere yamamaye ni ‘I Don’t Know How to Love Him’, ‘Crazy Love, Delta Dawn’, ‘Angie Baby’, n’izindi zakunzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!