00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Henri Jado yarongoye Yvonne wo mu Runana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 August 2014 saa 09:01
Yasuwe :

Uwihanganye Jean de Dieu benshi bazi nka Henri Jado yambikanye impeta y’urudashira na Mukaseti Pacifique uzwi nka Yvonne mu Runana. Imihango yo gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.
Mbere yo kwerekeza mu rusengero ngo bemerere imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata, Henri Jado yabanje kujya gutanga inkwano mu muryango wa Mukaseti Kicukiro ahitwa mu Kagarama. Ku gicamunsi , umugeni n’umukwe bagiye gusezeranira imbere y’Imana muri (…)

Uwihanganye Jean de Dieu benshi bazi nka Henri Jado yambikanye impeta y’urudashira na Mukaseti Pacifique uzwi nka Yvonne mu Runana. Imihango yo gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.

Mbere yo kwerekeza mu rusengero ngo bemerere imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata, Henri Jado yabanje kujya gutanga inkwano mu muryango wa Mukaseti Kicukiro ahitwa mu Kagarama.

Mu muhango wo gukwa

Ku gicamunsi , umugeni n’umukwe bagiye gusezeranira imbere y’Imana muri Salle ya IPRC Paroisse Kicukiro. Nyuma y’uyu muhango, abageni bamaze kwemeranya ko bazabana ubuziraherezo, bagiye gusangira n’abavandimwe ndetse n’inshuti zabo mu muhango wabereye Juru Park.

Ubukwe bwa Henri Jado na Mukaseti Pacifique, bwatashywe na benshi mu bakinnyi b’Urunana barimo Gitefano, Shyaka, Kankwanzi, Mugisha, Nyiraneza, Nizeyimana, Aline na James. Bwanatashywe kandi n’abiganye na Henri Jado mu iseminari, abagize Itorero Mashirika Pacifique abarizwamo ndetse na bagenzi be bo muri Ni Nyampinga.

Mu bahanzi basusurukije ibirori harimo Uncle Austin, Dream Boyz n’abandi.

Kuwa kane tariki ya 7 Kanama 2014 basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Gatenga
Berekeza ku Kiliziya gusezerana
Bavuye mu kiliziya
Umunsi w'ibyishimo kuri Henri Jado na Yvonne . Foto/Umuseke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages