Uwihanganye Jean de Dieu benshi bazi nka Henri Jado yambikanye impeta y’urudashira na Mukaseti Pacifique uzwi nka Yvonne mu Runana. Imihango yo gukwa no gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.
Mbere yo kwerekeza mu rusengero ngo bemerere imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata, Henri Jado yabanje kujya gutanga inkwano mu muryango wa Mukaseti Kicukiro ahitwa mu Kagarama.
Ku gicamunsi , umugeni n’umukwe bagiye gusezeranira imbere y’Imana muri Salle ya IPRC Paroisse Kicukiro. Nyuma y’uyu muhango, abageni bamaze kwemeranya ko bazabana ubuziraherezo, bagiye gusangira n’abavandimwe ndetse n’inshuti zabo mu muhango wabereye Juru Park.
Ubukwe bwa Henri Jado na Mukaseti Pacifique, bwatashywe na benshi mu bakinnyi b’Urunana barimo Gitefano, Shyaka, Kankwanzi, Mugisha, Nyiraneza, Nizeyimana, Aline na James. Bwanatashywe kandi n’abiganye na Henri Jado mu iseminari, abagize Itorero Mashirika Pacifique abarizwamo ndetse na bagenzi be bo muri Ni Nyampinga.
Mu bahanzi basusurukije ibirori harimo Uncle Austin, Dream Boyz n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO