00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Herbert Rock agiye gukora igitaramo nyuma yo kunoza album ya Jazz

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 December 2016 saa 08:34
Yasuwe :

Herbert Rock, umuhanga mu gucuranga umwirongi yatumiwe mu gitaramo gisoza umwaka kizahuriza hamwe abakozi ba banki zikomeye mu busabane n’abakunzi b’umuziki ari na bo bakiriya.

Uyu mucuranzi atumiwe muri iki gitaramo cyiswe ‘Bankers Party’ nyuma y’igihe gito ashyize hanze album ibumbiyeho indirimbo z’Ikinyarwanda zicuranze mu njyana ya Jazz.

Iyi album yayise ‘Sax in the City’, ni yo ya mbere agiye kumurika mu myaka igera ku munani amaze acuranga. Yayibumbiyeho indirimbo zirimo iz’abahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse n’abo muri Uganda.

Igitaramo Herbert Rock yatumiwemo kizaba kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, cyateguwe na kompanyi isanzwe itegura ibirori yitwa Brisk Africa. Abagiteguye babwite IGIHE ko bagihaye iyi nyito mu rwego rwo kugaragaza umwihariko n’ibindi bitaramo, iki kizaba kirimo abiganjemo abakora muri banki kugira ngo bamenyane banagire ubumwe buzabafasha kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Herbert Rock avuga ko iki gitaramo ari kimwe mu byo bashyizemo ingufu bikomeye ashaka gukora nyuma yo gushyira hanze album ye ndetse ngo abazacyitabira azabacurangira indirimbo zirimo inshyashya amaze igihe akora n’iziri kuri album ‘Sax in the City’.

Herbert Rock amaze igihe akora imyitozo yitegura iki gitaramo

Iki gitaramo kizabera mu bushorishori bwa Ubumwe Grand Hotel mu Mujyi wa Kigali rwagati aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi icumi (10,000) guhera saa moya n’igice kugeza bucyeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages