00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hillsong London yanyuze Abanya-Kigali mu gitaramo cy’amateka (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 November 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Itsinda ry’Abaramyi ryo mu Bwongereza, Hillsong London, Umunyafurika y’Epfo, Bishop Benjamin Dube bafatanyije n’umuhanzi w’Umunyarwanda, Uwimana Aime bataramiye Abanya-Kigali baranyurwa.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2022, muri BK Arena isanzwe yakira imikino itandukanye, inama ndetse n’ibitaramo bikomeye

Uwimana Aime bakunze kwita Bishobp bitewe no gufasha abahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu Rwanda, yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe maze yakirizwa amashyi y’urufaya n’abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi b’i Kigali.

Ubwo yinjiraga ku rubyiniro yabajijwe n’umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi bamufasha kuririmba impamvu yatumye yitabira mu rurimi mu kumusubiza aba akoze mu nganzo azamura indrimbo yitwa ngo “There is reasons” yungamo mu Kinyarwanda ati “yanyishyuriye imyenda yose niyo mpamvu tumushima.”

Yakomereje ku ndirimbo igira iti Haleluya Yesu Shimwa aho yahagurukije abari bitabiriye iki gitaramo. Yakomeje aririmba indirimbo igira iti “Nubwo bamboha” Niwowe womora” “Umunsi w’Urwibutso” na Ni mwiza ikoze mu njyana gakondo.

Mu minota 30 yamaze aririmba, Uwimana Aime yasorejeho ku Ndirimbo yari icuranze mu njyana y’Ikinimba, yasusurukije abitabiriye iki gitaramo cyane ko yanafashijwe n’ababyinnyi ba Kinyarwanda ndetse n’intore.

Ni igitaramo cyayobowe n’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Agasaro Tracy wanyuzagamo agafasha abitabiriye kuryoherwa, yifashishije udukuru dusekeje ndetse n’indirimbo za Kinyarwanda.

Saa 8h45 nibwo ku rubyiniro hahamagawe umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo, Bishop Benjamin Dube, yakiranwa urugwiro n’ibyishimo bidasanzwe.

Benjamin Dube n’itsinda ry’abamufasha kuririmba nabo binjiranye imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro ndetse yibutsa Abanyarwanda ko nubwo akuze ariko afite ijwi ry’umwimerere.

Mu ndirimbo yaririmbye zirimo “Jehovah Is your”, aho uyu muhanzi aba agaruka ku gukomera kw’Imana, “When I think About Jesus”, "Elshadai Medley", "Uvumule" n’izindi zitandukanye yamenyekanyemo.

Uyu mugabo w’imyaka 60 wari wongeye gutaramira Abanyarwanda kuko yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2019 yamaze iminota irenga 48 ku rubyiniro kandi ubona ko akinyotewe no gutaramira Abanyarwanda.

Ubusanzwe Benjamin Dube ni Umushumba w’Itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 36 akora uyu murimo wo kuririmba.

Iminota 90 ya Hillsong London ku rubyiniro yabaye nk’agatonyanga mu Nyanja

Hillsong London yari yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko mu 2019 iganuje Abanyarwanda ku buhanga mu miririmbire ariko ikagenda batanyuzwe kuri iyi nshuro byari ibindi.

Nyuma y’uko Benjamin Dube asoje kuririmba, abakora ku buhanga bw’ibyuma b’iri tsinda bahise bakorana ibakwe batunganya ibyabo bagomba gukoreraho byatwaye iminota nka 15 ari nako Tracy afatanya n’abitabiriye gusuruka mu giye byari bitaratungana.

Bikimara gutunganya ibisabwa, saa Yine, abaririmbyi bagize iri tsinda bazamutse ku rubyiniro. Bahise bakora mu nganzo mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’This Is Living’ iri mu ndirimbo zibyinitse ndetse Abanya-Kigali nabo bakiranye urugwiro.

Bamwe mu bagize iri tsinda baje mu Rwanda bagizwe n’abaririmbyi bane, abacurazi bane, ndetse n’abatekinisiye.

Bakomereje kuri Real Love, Jesus is, That’s The Power, Hosanna, I surrender, Oceans, None but Jesus, Everlasting, There is another in the fire, What a beautiful name is, Your Love is relentless n’izindi zinyuranye.

Iyi minota yashize abantu bakinyotewe no gukomeza kuva amajwi y’umwimerere y’abagize iri tsinda n’indirimbo zuje ubuhanga.

Amafoto y’ibihe byaranze iki gitaramo

Tracy ni we wayoboye iki gitaramo
Kuva mu ntangiriro z'iki gitaramo BK Arena yari yakubise yuzuye
Tracy yayoboye iki gitaramo akenyeye kinyarwanda
Uwimana Aime yanyuze abitabiriye iki gitaramo
Aime Uwimana yamaze urukumbuzi abakunzi be
Benjamin Dube yongeye gushimisha abakunzi b'umuziki we i Kigali
Benjamin Dube ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bafite izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Benjamin Dube aba agaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro
Abakunzi b'umuziki we nabo bageze aho baramwikiriza mu mudiho ukomeye
Byari ibyishimo muri BK Arena
Buri wese yifuzaga gucyura amashusho y'urwibutso
Uwambaye ingofero na lunettes ni umwe mu bacuranzi ba Symphony Band wari wagiye kwihera ijisho iki gitaramo cyari mu byahuruje abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Ubwo bari bahamagaye Hillsong London abantu banyuzwe
Habanje abareba niba ibyuma byabo bivuga neza
BK Arena yari yakubise yuzuye
Imbere y'imbaga yari ibategereje Hillsong London bataramiye abakunzi b'umuziki
Abacuranzi bo muri Hillsong London n'abaririmbyi babo nabo bari bakereye gushimisha abakunzi ba muzika
Cyari igitaramo gikomeye
Israel Mbonyi yitegereza uko nawe azaba akorera igitaramo muri iyi nyubako mu minsi iri imbere
Hillsong London baba bacuranga umuziki wa Live ukundwa n'abatari bake
Iminota 90 Hillsong London yamaze ku rubyiniro yabaye iyanga kuko abantu batayishize urukumbuzi
BK Arena ni uku byari byifashe
Ubwitabire bwari hejuru muri BK Arena
Ab'i Londre nabo baje gutwarwa barasirimba

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages